• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, September 9, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Uko Twirwaneho yakoreye operasiyo ikomeye FARDC na FDLR byari byagabye ibitero mu mihana y’Abanyamulenge.

minebwenews by minebwenews
March 20, 2025
in Regional Politics
0
“Adui uri i Gakangala turamurasa naho ahandi yayabangiye ingata,” ibivugwa n’abari mu Minembwe.
114
SHARES
2.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Uko Twirwaneho yakoreye operasiyo ikomeye FARDC na FDLR byari byagabye ibitero mu mihana y’Abanyamulenge.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Operasiyo ikomeye Twirwaneho yakoreye ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, nyuma y’aho rigabye ibitero mu mihana ituwe n’Abanyamulenge ahazwi nk’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo, iri huriro ngo ryamenye neza ko atari Twirwaneho yarimo yirwanaho huhwo ko ryahuye “n’urugamba rw’Uwiteka n’uwo yasize amavuta ngwarwanirire Abanyamulenge, uwo ntawundi ni Charles Sematama, uzwi nk’Intare-Batinya.”

Ni mu bitero iri huriro ry’ingabo za Congo ryagabye ku munsi w’ejo kuwa gatatu tariki ya 19/03/2025, ribigaba mu bice bitandukanye bituwe cyane n’Abanyamulenge harimo ibyo ryagabye mu Mikenke, muri secteur ya Itombwe, Gihuha, Mu Marango ya Muliza na Bikarakara, naho haherereye muri secteur ya Lulenge.

Umwe mu barwanyi bo muri Twirwaneho yabwiye Minembwe Capital News ko bakoreye ririya huriro operasiyo, ubundi ngo riribura, ndetse kandi ngo risubizwa inyuma kure cyane.

Yagize ati: “Impande zose baduteyemo, twarabakubise tubasubiza inyuma cyane! Mikenke twarabakubitaguye, kandi aha abari baduteye barimo cyane ingabo z’u Burundi, ariko nyuma yuko izi ngabo zumvise imirindi y’Abana b’Abanyamulenge bashorewe n’Uwiteka bahunze batumva batabona.”

Yavuze ko aba bateye uruhande rwa Mikenke ahari inkambi y’impunzi z’Abanyamulenge zakuwe mu byabo n’intambara zo mu Kamombo, Mikarati, Mibunda n’ahandi mu myaka irindwi ishize, bo bahunze ugutandukanye, ngo kuko bamwe bahunze berekeza inzira ya Rwitsankuku, abandi n’abo bahunga berekeza iyo mu Cyohagati, ariko ko bose bakubititse.

Nanone kandi, yavuze ko n’aba bateye uruhande rwo muri secteur ya Lulenge, ari ho Gihuha, Mu Marango ya Muliza na Bikarakara, n’abo bahuye n’agasenyaguro, kuko babanje kwihagararaho, ariko birangira bakubiswe kubi, basubizwa inyuma cyane.

Uyu murwanyi wo muri Twirwaneho, yahamije ko uru rugamba rwari Urwuwiteka, kandi ko uduce twose bari batewemo kuri ubu ari bo batugenzura.

Ati: “Nsi nshidikanya ko urugamba twarwanye atari urw’Uwiteka n’uwo yabisigiye amavuta ngwarwanirire Abanyamulenge uwo ntawundi ni Brig.Gen.Charles Sematama uzwi nk’Intare-Batinya. Habe n’umwanzi twari duhanganye yarabisobanukiwe neza, kuko kuri ubu turiya duce twose yari yagabyemo ibitero turi mu maboko ya Twirwaneho.”

Iri huriro mukugaba ibitero mu bice bituwe cyane n’Abanyamulenge, ari nabyo uyu mutwe wa Twirwaneho uheruka gufata tariki ya 21/02/2025, ubyirukanomo ingabo za FARDC, nyuma y’urupfu rwa General Rukunda Michel watabarutse ku ya 19 ukwezi kwa kabiri uyu mwaka(2025), byari mu rwego rwo kugira ngo rirebe ko ryobyisubiza, ariko birangira rikubiswe.

Bivugwa ko uyu mutwe wa Twirwaneho kuri ubu ufite imbaraga zidasanzwe, kuko kandi wamaze no kwiyunga mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ribarizwamo kandi n’umutwe wa m23 urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa, ukaba umaze kwigarurira ibice byinshi byo mu Burasizuba bw’iki gihugu, harimo ko wafashe umujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’i ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’uwa Bukavu nawo ufatwa nk’umurwa mukuru w’i ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Kwiyunga k’uyu mutwe wa Twirwaneho mu ihuriro rya AFC, byatangajwe n’umuyobozi mukuru wawo, ari we Brig.Gen. Charles Sematama mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cya ijwi ry’Amerika mu mpera z’ukwezi gushize.

Hagataho, uyu mutwe uragenzura igice kinini cy’i Mulenge gituwe cyane n’Abanyamulenge, ugenzura igice cya Rurambo, Mikenke, Kamombo na Minembwe, ndetse kandi uko umwanzi awugabyeho ibitero uramwirukana ugakomeza kwagura ibirindiro byawo.

Tags: AbanyamulengeFardcFDLRMu mihana ituweOperasiyoTwirwaneho
Share46Tweet29Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
Agezweho ku mirongo y’urugamba i Walikale hagati ya FARDC na m23.

Agezweho ku mirongo y'urugamba i Walikale hagati ya FARDC na m23.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?