Uko Twirwaneho yakoreye operasiyo ikomeye FARDC na FDLR byari byagabye ibitero mu mihana y’Abanyamulenge.
Operasiyo ikomeye Twirwaneho yakoreye ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, nyuma y’aho rigabye ibitero mu mihana ituwe n’Abanyamulenge ahazwi nk’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo, iri huriro ngo ryamenye neza ko atari Twirwaneho yarimo yirwanaho huhwo ko ryahuye “n’urugamba rw’Uwiteka n’uwo yasize amavuta ngwarwanirire Abanyamulenge, uwo ntawundi ni Charles Sematama, uzwi nk’Intare-Batinya.”
Ni mu bitero iri huriro ry’ingabo za Congo ryagabye ku munsi w’ejo kuwa gatatu tariki ya 19/03/2025, ribigaba mu bice bitandukanye bituwe cyane n’Abanyamulenge harimo ibyo ryagabye mu Mikenke, muri secteur ya Itombwe, Gihuha, Mu Marango ya Muliza na Bikarakara, naho haherereye muri secteur ya Lulenge.
Umwe mu barwanyi bo muri Twirwaneho yabwiye Minembwe Capital News ko bakoreye ririya huriro operasiyo, ubundi ngo riribura, ndetse kandi ngo risubizwa inyuma kure cyane.
Yagize ati: “Impande zose baduteyemo, twarabakubise tubasubiza inyuma cyane! Mikenke twarabakubitaguye, kandi aha abari baduteye barimo cyane ingabo z’u Burundi, ariko nyuma yuko izi ngabo zumvise imirindi y’Abana b’Abanyamulenge bashorewe n’Uwiteka bahunze batumva batabona.”
Yavuze ko aba bateye uruhande rwa Mikenke ahari inkambi y’impunzi z’Abanyamulenge zakuwe mu byabo n’intambara zo mu Kamombo, Mikarati, Mibunda n’ahandi mu myaka irindwi ishize, bo bahunze ugutandukanye, ngo kuko bamwe bahunze berekeza inzira ya Rwitsankuku, abandi n’abo bahunga berekeza iyo mu Cyohagati, ariko ko bose bakubititse.
Nanone kandi, yavuze ko n’aba bateye uruhande rwo muri secteur ya Lulenge, ari ho Gihuha, Mu Marango ya Muliza na Bikarakara, n’abo bahuye n’agasenyaguro, kuko babanje kwihagararaho, ariko birangira bakubiswe kubi, basubizwa inyuma cyane.
Uyu murwanyi wo muri Twirwaneho, yahamije ko uru rugamba rwari Urwuwiteka, kandi ko uduce twose bari batewemo kuri ubu ari bo batugenzura.
Ati: “Nsi nshidikanya ko urugamba twarwanye atari urw’Uwiteka n’uwo yabisigiye amavuta ngwarwanirire Abanyamulenge uwo ntawundi ni Brig.Gen.Charles Sematama uzwi nk’Intare-Batinya. Habe n’umwanzi twari duhanganye yarabisobanukiwe neza, kuko kuri ubu turiya duce twose yari yagabyemo ibitero turi mu maboko ya Twirwaneho.”
Iri huriro mukugaba ibitero mu bice bituwe cyane n’Abanyamulenge, ari nabyo uyu mutwe wa Twirwaneho uheruka gufata tariki ya 21/02/2025, ubyirukanomo ingabo za FARDC, nyuma y’urupfu rwa General Rukunda Michel watabarutse ku ya 19 ukwezi kwa kabiri uyu mwaka(2025), byari mu rwego rwo kugira ngo rirebe ko ryobyisubiza, ariko birangira rikubiswe.
Bivugwa ko uyu mutwe wa Twirwaneho kuri ubu ufite imbaraga zidasanzwe, kuko kandi wamaze no kwiyunga mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ribarizwamo kandi n’umutwe wa m23 urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa, ukaba umaze kwigarurira ibice byinshi byo mu Burasizuba bw’iki gihugu, harimo ko wafashe umujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’i ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’uwa Bukavu nawo ufatwa nk’umurwa mukuru w’i ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Kwiyunga k’uyu mutwe wa Twirwaneho mu ihuriro rya AFC, byatangajwe n’umuyobozi mukuru wawo, ari we Brig.Gen. Charles Sematama mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cya ijwi ry’Amerika mu mpera z’ukwezi gushize.
Hagataho, uyu mutwe uragenzura igice kinini cy’i Mulenge gituwe cyane n’Abanyamulenge, ugenzura igice cya Rurambo, Mikenke, Kamombo na Minembwe, ndetse kandi uko umwanzi awugabyeho ibitero uramwirukana ugakomeza kwagura ibirindiro byawo.