Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yagize icyavuga ku bamwita umunyagitugu.
Ni mu kiganiro perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagiranye n’ikinyamakuru cya Le Figaro cyo mu gihugu cy’u Bufaransa.
Muri icyo kiganiro Paul Kagame yavuze ko kuba ari umwe mu bakuru b’ibihugu by’Afrika bamaze igihe kirekire ku butegetsi, biri mu bituma bamwita umunyagitugu.
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda avuga ko ku bamwita umunyagitugu ntawe ateganya gusaba imbabazi z’icyo ari cyo cyangwa icyo akwiye gukorera Abanyarwanda.
Yagize ati: “Ni uburenganzira bwabo ku nita umunyagitugu, icyakora sinzi icyo bashingiraho banyita gutyo. Sinshobora gusaba imbabazi z’icyo ndi cyo cyangwa se icyo nteganya gukorera igihugu cyanjye.”
Yakomeje agira ati: “Nta munsi n’umwe nigeze ntekereza ko umunsi umwe nzaba ndi hano nka perezida, byaje nk’i mpanuka. Ndababwiza ukuri, hari ibintu utagiramo uruhare, ibintu utashobora kugena uko bigenda ariko uko byamera kose bikaba, nk’uku ndi hano.”
Abanyamakuru ba Le Figaro ba mubajije niba azakomeza kuyobora u Rwanda kugeza 2034 nk’uko abyemererwa n’itegeko nshinga, Kagame yasubije ko i shyaka rya RPF inkotanyi ari ryo rizabigena.
Ati: “I shyaka ryanjye niryo rizafata umwanzuro niba nziyamamaza mu matora yo mu kwezi kwa karindwi. Ku byahazaza byo ntabwo mbizi. Niyo naba nshaka kugeza icyo gihe sinjye wabifatira umwanzuro njyenyine.”
Ibi Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ya bibajijwe mu gihe ibinyamakuru byinshi byo mu bihugu byo hanze y’Afrika bikunze kuvuga ko perezida w’u Rwanda Paul Kagame ayoborana igitugu. Ni bikunzwe kuvugwa kandi n’abamwe mu banyapolitike batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda. Gusa Paul Kagame muri iki kiganiro yakunze kuvuga ko atazi impamvu abamwita umunyagitugu ba bimwitira.
MCN.