Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yavuze uburyo Tshisekedi yageze ku ngoma.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
July 4, 2025
in Regional Politics
0
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yavuze uburyo Tshisekedi yageze ku ngoma.
76
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yavuze uburyo Tshisekedi yageze ku ngoma.

You might also like

Perezida Kagame yaburiye abavuga ko bazatera u Rwanda.

Raporo zabo ko zitajya zivuga ubafasha FDLR ihabwa,” Perezida Kagame.

Gen.Muhoozi yavuze icyo yifuza ku Rwanda.

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yatangaje ko mugenzi we wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yashyizwe ku butegetsi n’abatekerezaga ko bazakorana na we neza.

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa gatanu tariki ya 04/07/2025, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru i Kigali mu Rwanda.

Iki kiganiro cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka 31 nyuma yo kwibohora, avuga ibyo muri RDC n’ibindi binyuranye.

Kubya RDC, perezida w’u Rwanda yavuze ko hari ababonaga ko bazakorana neza na we, bituma bamushyira ku butegetsi, maze ngwaza kubahemukira.

Avuga ko hari n’abayobozi b’ibihugu babirebaga ariko baricyecyekera, barimo Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya, perezida Abdel Fathah Al-Sisi wa Misiri, na Cyril Ramaohosa wa Afrika y’Epfo.

Yagize ati: “Muzi uko perezida wa RDC yageze ku butegetsi? Yahamagawe mu biro batekereza ko bakorana neza bamuha ubutegetsi.”

Yakomeje ati: “Muzi ko hari n’abakuru b’ibihugu babirebaga? Harimo Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya, undi ni perezida wa Misiri ndetse na perezida Ramaohosa wa Afrika y’Epfo.”

Avuga kandi ko umutwe wa M23, wubuye imirwano uturutse muri Uganda, atari mu Rwanda.

Asobanura ko ibibazo biri mu burasirazuba bwa Congo, bitirengangijwe gusa n’abategetsi b’iki gihugu, ahubwo ko byanirengagijwe n’ababushigikiye.

Nyuma yahise avuga ku masezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington DC hagati y’u Rwanda na Congo.

Ati: “Navuga ko ku ruhande rw’u Rwanda, twe tuzakora ibyo twemeye uko bishoboka ariko bimwe bihera ku byo abandi bakora na bo twemeranyije.

Avuga ko igihe cyose inzira yo gukemura ibibazo bya RDC itaraboneka, u Rwanda ruzakomeza kurinda umutekano warwo.

Ibi abivuze mu gihe no mu minsi ishize yagiye abigarukaho, hari n’ubwo yigeze kugirana ikiganiro n’umunyamukuru witwa Mario Nawful, amubwira ko Tshisekedi atari akwiye kuyobora RDC.

Icyo gihe kandi yavuze ko Tshisekedi atigeze atsinda amatora, ahubwo ko yibiwe amajwi ashyirwa ku butegetsi.

Tags: Ku NgomaPaul KagameTshisekediU RwandaYashyizweho
Share30Tweet19Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Perezida Kagame yaburiye abavuga ko bazatera u Rwanda.

by Bruce Bahanda
July 5, 2025
0
Perezida Kagame yaburiye abavuga ko bazatera u Rwanda.

Perezida Kagame yaburiye abavuga ko bazatera u Rwanda. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yaburiye buri muntu wese ngo wigamba ko azatera u Rwanda, ababwira ko kuba rudafite...

Read moreDetails

Raporo zabo ko zitajya zivuga ubafasha FDLR ihabwa,” Perezida Kagame.

by Bruce Bahanda
July 5, 2025
0
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yavuze uburyo Tshisekedi yageze ku ngoma.

"Raporo zabo ko zitajya zivuga ubafasha FDLR ihabwa," Perezida Kagame. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda yagaragaje ko raporo z'impuguke za L'oni zitajya zivuga ubufasha Congo iha umutwe wa FDLR,...

Read moreDetails

Gen.Muhoozi yavuze icyo yifuza ku Rwanda.

by Bruce Bahanda
July 4, 2025
0
Gen.Muhoozi yatumiye Abanyarwanda muri Uganda anabagaragariza impamvu yabyo.

Gen.Muhoozi yavuze icyo yifuza ku Rwanda. Umugaba mukuru w'Ingabo za Uganda, General Kainarugaba Muhoozi, yatangaje ko u Rwanda na Uganda byifuza amahoro arambye, u bushuti n'ubufatanye mu baturage...

Read moreDetails

Igisirikare cy’u Rwanda cyakoze impinduka ku myambaro yacyo.

by Bruce Bahanda
July 4, 2025
0
Igisirikare cy’u Rwanda cyakoze impinduka ku myambaro yacyo.

Igisirikare cy'u Rwanda cyakoze impinduka ku myambaro yacyo. Igisirikare cy'u Rwanda kizwi nka RDF, cyakoze impinduka ku myambaro yacyo, kuko utudarapo turiho ibendera ry'igihugu cyabo twambarwaga ku maboko...

Read moreDetails

U Rwanda rwanenze raporo iheruka gushyirwa hanze n’impungenge za Loni.

by Bruce Bahanda
July 3, 2025
0
Bimwe mu bituma perezida Kagame yitwa Umunyabwenge uhambaye.

U Rwanda rwanenze raporo iheruka gushyirwa hanze n'impungenge za Loni. Raporo iheruka gushyirwa hanze n'impungenge za Loni ishinja u Rwanda gusahura umutungo kamere wa Repubulika ya demokarasi ya...

Read moreDetails
Next Post
Gen.Muhoozi yatumiye Abanyarwanda muri Uganda anabagaragariza impamvu yabyo.

Gen.Muhoozi yavuze icyo yifuza ku Rwanda.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?