Umuvugizi wa AFC/M23 Yavuze kuri Kajugujugu ya FARDC Yateye Ibisasu mu Gace Gatuwe n’Abaturage i Pitakongo
Minembwe Capital News (MCN)
Lawrence Kanyuka, umuvugizi w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23), yatangaje ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 03/10/2026, ahagana saa 14:30, kajugujugu y’intambara y’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yarashe ibisasu bibiri mu gace ka Pitakongo, muri Teritwari ya Lubero, mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.
Mu butumwa bwe, Kanyuka yavuze ko ibyo bisasu byarashwe mu gace gatuwe cyane n’abaturage, ibintu bishobora guteza impungenge ku mutekano w’abasivili bahatuye.
Icyakora, mu butumwa bwe, Kanyuka ntiyagaragaje niba icyo gitero cyahitanye abantu, cyakomerekeje abandi cyangwa cyangije ibikorwa remezo n’imitungo by’abaturage. Nta makuru yigenga ahamya ibyangijwe.
Ibi bivugwa bikomeje kugaragaza impungenge ku mutekano w’abaturage batuye mu bice bikomeje kwibasirwa n’imirwano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Minembwe Capital News (MCN)






