Ubuyobozi bwa AFC/M23 bongeye kuvuga inzozi zabo kuri Congo y’ejo hazaza.
N’ibikubiye mu nyandiko zashizwe hanze kuri uyu wa Mbere, tariki ya 18/03/2024, n’umuvugizi wa M23 mu bya politike Lawrence Kanyuka.
Yakoresheje urubuga rwe rwa X, avuga ko “ibice bimaze kubohozwa n’ingabo za AFC/M23 barimo gukora cyane mu guhuza abaturage batandukanijwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa.”
Inyandiko za Lawrence Kanyuka zivuga ko “Abaturage ba Banyekongo barozwe kwangana kandi babirozwe n’abanyapolitike ba Repubulika ya demokarasi ya Congo, ngo hakaba hari abenegihugu bamwe bafatwa nk’abo mu cyiciro cya kabiri, cyangwa nk’abanyamahanga.”
Izi nyandiko zikomeza zivuga ko “AFC/M23 yo, yiyemeje kurinda abasivile ba hohoterwa n’ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi Tshilombo, bukoresheje FARDC, FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi, abacanshuro na SADC.”
Ni nyandiko kandi zivuga ko AFC/M23 ishigikiye ubwiyunge , ubumwe n’imiyoborere myiza . Kugira indanga gaciro za Repubulika zizagarura agaciro, icyubahiro cya Congo n’abenegihugu bacyo.”
Kanyuka yasoje yifuriza Abanyekongo kugera kuri Congo nshya.
Yagize ati: “Harakabeho Kongo nshya.”
MCN.