Umwe mu basirikare ba FARDC bayoboye intara, ya garagaje igihe AFC/M23/MRDP yahura n’akaga
Brigadier General Eddy Kapend, uyoboye regiyo ya 22 y’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC ikaba inafite icyicaro mu cyahoze ari Kantanga, yatangaje ko kuba ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP rikomeje kwigarurira uduce twinshi two mu Burasirazuba bw’igihugu cyabo, bidateye impungenge zikomeye, ngo nkeretse igihe ryoramuka rifashe Katanga, ngo n’icyo igihe byaba bikaze; ariko avuga ko igihe ryo kwibeshya rigcyokoza muri icyo gice ryo habonera icy’imbwa yaboneye ku mugezi.
Uyu musirikare ufite ipeti rya General yatangaje ibi nyuma y’aho umutwe wa AFC/M23/MRDP ufashe agace ka Nzibira gaherereye muri teritware ya Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
AFC/M23/MRDP yigaruriye aka gace kazwiho ko kibitseho amabuye y’agaciro, ahanini ya zahabu n’andi, nyuma y’imirwano ikaze yasize abo barwanaga n’abo bo mu ruhande rwa Leta bayabangiye ingata, bahungira mu bindi bice biherereye kure n’aha Nzibira.
Gen Kapend yasobanuye ko Katanga ari wo mutima w’iki gihugu cyabo cya RDC, bityo igihe iki mu maboko yabo nta kibazo kirahaba kinini, kandi ngo ubusugire bw’igihugu bukomeza kudahungabana.
Yakomeje asobanura ko nubwo AFC/M23/MRDP yakomeza kwigarurira n’utundi duce dushya ariko two mu Burasirazuba bw’iki gihugu bitahungabanya ubusugire bw’igihugu cyabo. Ngo ikibazo cyo garagara cyane igihe bo fata Katanga, ariko ashimangira ko ku yifata bidashoboka.
Yagize ati: “Igihe cyose Katanga ikiri mu biganza bya leta, bivuze ko nta cyabaye. Ariko umunsi abo barwanyi bo muri AFC/M23/MRDP bo kwibeshya bakayicyokozaho, mbivuze ndashidikanya bobona icyo imbwa yaboneye ku mugezi.”
Yongeye ati: “Utundi duce two mu Burasirazuba bw’igihugu bashobora gukomeza ku twigarurira. Ibyo ntacyo biravuga kuri Congo, kuko ubusugire bwayo bukirinzwe.”
