• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, August 12, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Nangaa yakwennye Tshisekedi uvuga ko afite zahabu, anatanga igisubizo ku bavuga ko u Rwanda rutera inkunga AFC/M23, ndetse avuga n’intego nyamukuru yabo

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
September 24, 2025
in Regional Politics
0
Inama idasanzwe ya AFC/M23/MRDP yize hejuru yo gushyira RDC ku murongo
74
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Nangaa yakwennye Tshisekedi uvuga ko afite zahabu, anatanga igisubizo ku bavuga ko u Rwanda rutera inkunga AFC/M23, ndetse avuga n’intego nyamukuru yabo

You might also like

Tshisekedi i Dar es Salaam: Ibanga Rikomeye Ryihishe inyuma y’Urugendo—Kabila, M23 na Kalemie Bihuriye he?

Afurika Irashaka Guhagarika Intambara: Ibyo Urubyiruko n’Abagore Baganiraho i Bujumbura

Ibura ry’amazi i Bujumbura mu Burundi riravuza ubuhuha, CNDD-FDD irabishinjwa

Corneille Nangaa umuhuza bikorwa w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23, yongeye gushimangira ko intego y’iri huriro abereye umuyobozi ko ari ugukuraho perezida Felix Tshisekedi, maze asubiza umunyamakuru wa mubajije iby’inkunga bavuga ko u Rwanda rumuha, amubwira ko ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Ni mu kiganiro uyu muhuza bikorwa wa AFC/M23 yagiranye n’umunyamakuru wa CNN, icyo bagiranye umusibo ejo ku wa kabiri.

Muri iki kiganiro Nangaa yateye utwatsi abavuga ko u Rwanda rumuha inkunga, agaragaza ko izo ari imvugo za perezida Felix Tshisekedi n’abambari be ziba zigamije kubasebya.

Yagize ati: “Nta kintu dukura ku Rwanda. Ndetse nta ni cyo dukeneye yo. Ababivuga ni ukuduharabika ni yo ntego yabo.”

Umunyamakuru wa CNN yanamubajije kuri za raporo zibashinja kwica abasivili mu duce twegereye parike ya virunga muri Kivu y’Amajyaruguru, na byo avuga ko ari ibinyoma bihimbwa n’ababashaka kubaharabika.

Ati: “Sinemera ayo maraporo, ubundi ndanayamaganye kuko ni icengezamatwara rituruka i Kinshasa. Ababihimba barabyishuriwe.”

Tariki ya 20/08/2025, umuryango wa HRW wasohoye icyegeranyo gishinja uyu mutwe kwica abasivili barenga 140 mu duce twegereye parike ya virunga. Kandi uyu muryango ni nshuro nyinshi wagiye usohora ama-raporo nk’aya ashinja AFC/M23 kwica abantu.

Ariko izo zose, Nangaa yavuze ko ari ibinyoma bidafite aho bishingiye, bigamije gusiga icyaha AFC/M23.

Yanabajijwe kandi niba badafite kuva mu mijyi bafashe nk’uwa Goma n’uwa Bukavu, binyuze mu masezerano y’amahoro runaka. Na we asubiza ko byakorwa mu gihe ayo masezerano yaba akemura ibibazo abanyekongo bagiranye imyaka.

Ati: “Niba byakemura umuzi w’ikibazo nta na kimwe tutarekura. Ubundi intambara zikarangira.”

Umunyamakuru kandi yamubajije ku bijyanye n’amasezerano Leta Zunze ubumwe z’Amerika zagiranye na RDC n’u Rwanda ajyanye n’ubukungu no kubyaza amabuye y’agaciro umusaruro.

Ni naho Nangaa yakwennye Tshisekedi, avuga ko nta kirombe cy’amabuye y’agaciro agira, ahubwo ko ari umujura gusa.

Maze akomeza avuga ko Tshisekedi abeshya mugenzi we wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, agamije ku mushuka gusa, no kugira ngo iminsi ikomeze yigire imbere.

Sibyo gusa kuko kandi yanavuze ko ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi butemewe muri Congo, ngo kuko ntiyatowe.

Ati: “Ubutegetsi bwe ntibwemewe n’amategeko. Ntabwo ahagarariye RDC. Ibyo yashyiraho umukono byose, ibyo ntibitureba, kandi ntitubyemera.”

Ibi yabivuze nyuma y’aho umunyamakuru yari arangije ku mubaza iby’amasezerano yo kurangiza intambara Tshisekedi yasinyiye i Washington DC, na we avuga ko hari impamvu muzi z’amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC zikomeza kwirenganguzwa.

Iki kiganiro cyakozwe mu gihe uyu mutwe wa AFC/M23 ukomeje kwiyongera mu bushobozi, ahanini mu bya gisirikare. Kuko nyuma y’aho ufashe ibice byinshi byo mu Burasirazuba bw’iki gihugu, uheruka no kunguka abasirikare barenga ibihumbi 7.

Abo bakaba barimo n’abahoze ari abasirikare ba Leta n’abo mu ihuriro rya Wazalendo, ndetse n’abandi bakomeza ku wiyungaho babanye-kongo.

Tags: AFC/m23Amabuye y'AgaciroCNNNangaa
Share30Tweet19Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Tshisekedi i Dar es Salaam: Ibanga Rikomeye Ryihishe inyuma y’Urugendo—Kabila, M23 na Kalemie Bihuriye he?

by Bahanda Bruce
August 12, 2026
0
Tshisekedi i Dar es Salaam: Ibanga Rikomeye Ryihishe inyuma y’Urugendo—Kabila, M23 na Kalemie Bihuriye he?

Tshisekedi i Dar es Salaam: Ibanga Rikomeye Ryihishe inyuma y’Urugendo—Kabila, M23 na Kalemie Bihuriye he? Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, aravugwa ko ategerejwe...

Read moreDetails

Afurika Irashaka Guhagarika Intambara: Ibyo Urubyiruko n’Abagore Baganiraho i Bujumbura

by Bahanda Bruce
August 11, 2026
0
Afurika Irashaka Guhagarika Intambara: Ibyo Urubyiruko n’Abagore Baganiraho i Bujumbura

Afurika Irashaka Guhagarika Intambara: Ibyo Urubyiruko n’Abagore Baganiraho i Bujumbura MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN) I Bujumbura mu Burundi hatangiye inama mpuzamahanga yibanda ku ruhare rw’urubyiruko mu kubaka amahoro,...

Read moreDetails

Ibura ry’amazi i Bujumbura mu Burundi riravuza ubuhuha, CNDD-FDD irabishinjwa

by Bahanda Bruce
August 11, 2026
0
Ibura ry’amazi i Bujumbura mu Burundi riravuza ubuhuha, CNDD-FDD irabishinjwa

Ibura ry’amazi i Bujumbura mu Burundi riravuza ubuhuha, CNDD-FDD irabishinjwa Ikibazo cy’ibura ry’amazi meza gikomeje guteza impungenge mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Bujumbura no mu nkengero zawo, aho...

Read moreDetails

Bujumbura: Inama Mpuzamahanga y’Amahoro Ihuriyemo Urubyiruko rwa RDC, Mu Gihe Ikibazo cy’Abanyamulenge Kiri Mu Maso y’Akarere

by Bahanda Bruce
August 10, 2026
0
Bujumbura: Inama Mpuzamahanga y’Amahoro Ihuriyemo Urubyiruko rwa RDC, Mu Gihe Ikibazo cy’Abanyamulenge Kiri Mu Maso y’Akarere

Bujumbura: Inama Mpuzamahanga y’Amahoro Ihuriyemo Urubyiruko rwa RDC, Mu Gihe Ikibazo cy’Abanyamulenge Kiri Mu Maso y’Akarere MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN) Mu gihe Afurika ikomeje gushakisha ibisubizo birambye ku...

Read moreDetails

AFC/M23 Itangaje Ikibazo Gikomeye Nyuma y’Irekurwa ry’Abafungwa 15: “6 Nta Ho Bahuriye Natwe”

by Bahanda Bruce
August 10, 2026
0
AFC/M23 Itangaje Ikibazo Gikomeye Nyuma y’Irekurwa ry’Abafungwa 15: “6 Nta Ho Bahuriye Natwe”

AFC/M23 Itangaje Ikibazo Gikomeye Nyuma y’Irekurwa ry’Abafungwa 15: “6 Nta Ho Bahuriye Natwe” Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko abantu 15 barekuwe na Leta ya Repubulika Iharanira...

Read moreDetails
Next Post
Perezida Tshisekedi yongeye kwikoma u Rwanda, noneho anarushinja ku mutwara abaturage

Abanyamulenge bangiwe kwinjira mu nama yateguwe na perezida Felix Tshisekedi

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 amahoro America Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Drone Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kabila Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Mikenke Minembwe Monusco MRDP-TWIRWANEHO Ndayishimiye Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?