Yasabye ko FDLR na Wazalendo bisenywa burundu.
Joseph Kabila Kabange wahoze ari perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, aza kubusigira Felix Tshisekedi, yamusabye ko asenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’ihuriro rya Wazalendo.
Bikubiye mu ijambo Joseph Kabila yagejeje ku Banye-Congo tariki ya 23/05/2025, ku nshuro ya mbere nyuma yo kuva ku butegetsi mu myaka itandatu ishize.
Yavuze ko umutekano wazambye mu bice bitandukanye bya RDC, cyane cyane mu Burasizuba bwayo, bitewe n’ubutegetsi bubi bwa perezida Felix Tshisekedi.
Yagize ati: “Umutekano ukomeza kuba mubi , kubera imiyoborere mibi igihugu kirimo. Imyitozo ya gisirikare itangwa nabi, abantu bakinjizwa mu gisirikare hashingiwe ku moko ndetse abofisiye bakuru biganjemo abavuga ururimi rw’igiswahili bagafungwa badaciriwe urubanza.”
Yasobanuye ko nk’umuntu wabaye umusirikare, agatoza abasirikare ba RDC, akabayobora no kurugamba, ahamya ko imyitwarire mibi yabo bagaragaza mu mirwano itatewe na bo, ahubwo ko ari umusaruro w’imiyoborere mibi y’ubutegetsi buriho.
Ingabo za Congo avuga, zikorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’ihuriro rya Wazalendo rizwi ko ryamunzwe n’ingengabitekerezo yo kwanga Abatutsi, zizera ko izazifasha gutsinda iyi ntambara.
Yanagaragaje ko ugufatanya na FDLR n’imitwe ya Wazalendo byashoboraga kugira ingaruka zo kwagurira intambara mu karere ka Afrika y’ibiyaga bigari.
Ninaho yahise asaba ubutegetsi bwa Tshisekedi gusenya Wazalendo na FDLR irimo abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ubundi kandi abusaba kudakoresha abacanshuro.
Joseph Kabila yasabye kandi ko perezida Felix Tshisekedi acyura ingabo zose z’ibihugu by’amahanga ziri ku butaka bw’iki gihugu. Maze arangiza ashima umuryango wa SADC ko watangiye gucyura abasirikare bayo wari warohereje muri iki gihugu kurwanya umutwe wa M23, ariko ukazitsinda.