Menya ibice birenga icumi MRDP-Twirwaneho yamaze kwirukanamo FARDC, P5, FDLR n’ingabo z’u Burundi mu misozi miremire ya Fizi na Mwenga
Umutwe wa MRDP-Twirwaneho ukorana bya hafi n’ihuriro AFC/M23, uvuga ko wamaze gufata no kugenzura ibice birenga icumi byo mu misozi miremire ya teritwari za Fizi na Mwenga, nyuma y’imirwano ikomeye yamaze igihe kirenga ibyumweru bibiri.
Amakuru Minembwe Capital News yakusanyije agaragaza ko iyi mirwano yabereye mu duce twiganjemo imisozi miremire, aho impande zombi zakomeje guhangana mu mirwano ikaze. Nk’uko byatangajwe n’abavugizi ba MRDP-Twirwaneho, nyuma y’iyo mirwano, ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), rigizwe na FARDC, ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo, P5 ya Kayumba Nyamwasa, Imbonerakure ndetse na FDLR, ryasubiye inyuma mu bice bimwe na bimwe birimo kwa Mulima, Rusuku, Bibogobogo na Kilumbi.
Mu bice MRDP-Twirwaneho ivuga ko yamaze kwigarurira harimo Kalingi, Mikenge, Gitavi, i Lundu, Kalonge, Gakenge, Lubemba, Bicumbi, Rwitsankuku, Ngezi, Murusirita, Mutunda, Muruta ndetse na Point Zero, ahafatwa nk’agace gafite agaciro gakomeye mu rwego rwa gisirikare kubera uko gagenzura inzira nyinshi zihuza ibice bitandukanye byo muri teritwari za Fizi na Mwenga ndetse na Minembwe.
Ababikurikiranira hafi bagaragaza ko Point Zero ari kimwe mu birindiro bifite akamaro gakomeye mu misozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo. Ugenzura aka gace aba afite ubushobozi bwo gukurikirana no kugenzura ibikorwa bya gisirikare mu bice byinshi bihakikije. Ni yo mpamvu impande zihanganye zakomeje kuaharanira, ariko bikaba birangiye uruhande rwa Leta rutsinzwe burundu.
Hagati aho, amakuru aturuka mu baturage bo muri ako karere avuga ko nyuma y’iri terambere rivugwa na MRDP-Twirwaneho, ingabo za FARDC n’abo bafatanya ibikorwa bya gisirikare basubiye mu bice bya Mulima, Bibogobogo, Rusuku, Abala, Nakiele na Mukera, aho bivugwa ko bari gukusanyiriza imbaraga mu rwego rwo kongera kwisuganya.
Abakurikirana ibibera muri Kivu y’Amajyepfo bavuga ko ifatwa rya Point Zero rishobora guha MRDP-Twirwaneho amahirwe yo kwagura ibikorwa byayo mu bindi bice bya teritwari ya Fizi. Hari abasesenguzi babona ko ibyo bishobora no gufungura inzira yerekeza mu mujyi wa Baraka, bikanashyira igitutu ku zindi nzira ziganisha mu ntara ya Tanganyika, harimo n’umujyi wa Kalemie.
Hari kandi isesengura rivuga ko uko imirwano iri kugenda ihindura isura muri Fizi na Mwenga bisa n’uburyo bwakoreshejwe mu bindi bice byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho imitwe yitwaje intwaro yabanzaga gufata ibice bikikije imijyi mbere yo kugerageza kugota ibigo bikomeye bya gisirikare.





