Sosiyete Sivile yo muri Localite ya Mamove iherereye mu Majy’Aruguru y’uburasirazuba bwa OICHA, ahazwi nk’u Mujyi munini wa teritware ya Beni, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bagaragage ubwiyongere bwaza Bariyeri muriyo Localite kandi ko izo Bariyeri zikorwa n’igisirikare ca Republika ya Demokarasi ya Congo ( FARDC).
Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’iyi Sosiyete Sivile, bwana Kinos Kathuo, yemereye itangaza Makuru ko bariya Basirikare bashize a mabariyeri menshi mu muhanda wa Kane(4) cangwa se umuhanda wa nimero ya 4, ko kandi aha abahanyura bose bishura amafaranga menshi buri uko bahanyuze.
Yakomeje avugako ahanini muriyi teritware ya Beni hari za Bariyeri zishuza ibicuruzwa birimo amavuta ndetse n’ibindi nka ka Cacao.
Uyu muyobozi yarangije ahamagarira ubutegetsi bwa Republika ya Demokarasi ya Congo gukuraho izo Bariyeri kugirango habeho uruja n’uruza rw’abaturage muri aka karere.
Uyu muyobozi yanagaragaje ko Bariyeri zimwe z’izwi ngohakaba harizindi zikora mw’ibanga kandi zikaba ahantu hadahanye intera ndende.
Yagize ati: “Bariyeri imwe iraha k’u Muhanda wa Beni Kasindi, hafi n’uruzi rwitwa Semuliki, indi Bariyeri iri ahitwa Bulongo Kanyasi. Izi Bariyeri ndahamya ko zimaze gutwara ubutunzi bwinshi bw’abaturage.”
Umuvugizi w’igisirikare ca Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), Captain Anthony Mualushayi, yemeje ay’amakuru maze avuga ko ubuyobozi bwa Gisirikare bugiye kubikurikirana.
Ati: “Igisirikare muriyi teritware bamaze kumenya neza ayamakuru ahasigaye bagiye kubikurikirana mu Maguru Mashya. Ikindi tuzashiraho Komisiyo ihuriyemo ingabo n’abasivile kugira bakore iperereza ry’imbitse.”
By Bruce Bahanda.