Ku bitaro bya Hõpital General de Réference de Minembwe, muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo, bongeye kugarurirwa igipimo cya Spectrophotometrie, cyarikigize igihe cyaribwe.
Nk’uko byavuzwe kiriya gipimo cyahoze muribi bitaro bya Minembwe, biterwa inkunga n’Itorero rya Zion Temple, binyuze kuri Bishop Dr Apostle Paul Gitwaza. Isoko yacu dukesha ay’amakuru, ivuga ko kiriya gipimo cyabuze m’ukwezi kwa Gatanu (5), ubwo umuganga mukuru wari ukuriye ibyo bitaro, bwana Dr Bertin Mushagalusa, yerekezaga i Bukavu, k’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Uyu Dr Bertin Mushagalusa, avuka m’ubwoko bw’Abashi, i Bukavu, yahoze ayoboye biriya bitaro mugihe yaramaze gusezera abaganga abereye umuyobozi mukuru kwagiye mw’ikonje nyuma gato aba baganga bagiye kwitera hejuru basanga igipimo ntigiheruka mubitaro bya Hõpital General de Réference de Minembwe.
Ik’i Cyumweru dusoje nibwo kiriya gipimo Dr Bertin Mushagalusa, yongeye kucyohereza agihaye abagenzi bava i Bukavu baja mu Minembwe, ho mu misozi miremire y’Imulenge. Ntabyinshi yigeze abwira bariya bakigejeje mu Minembwe byavuzwe ko gusa yabasabye ku kimugereza mubitaro bya Minembwe.
Kiriya gipimo gifasha gupima indwara zose zipimwa mugihe bakoresheje Amaraso, (Hémogramme complet).
Twabibutsako ko Dr Bertin Mushagalusa, yavuye kuri ibi bitaro agiye mw’ikonji cangwa se mukiruhuko, ariko ntiyongeye kugaruka. Uwatanze ay’amakuru kuri Minembwe Capital News, yasabye ko uriya muganga ngo kubera ko yagiye yibye aho abereye umuyobozi ngo bikwiyeko adakwiye kongera kugaruka kuhakorera.
Ati: “Dr Bertin Mushagalusa, yarahemutse rwose! Kw’iba ibitaro ubereye umuyobozi biragayitse.”
Yongyeyeho kandi ati: “Nasabako uyu muganga adakwiye kongera kuza gukorera kuri ibi bitaro bya Hõpital General de Réference de Minembwe.”
By Bruce Bahanda.