Ihuriro ry’ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa, FDLR, FARDC, Wagner, Imbonerakure z’u Burundi na Wazalendo, nyuma y’uko M23 i banesheje mu mirwano yabahurije mu bice byo muri Localite ya Indondo, bahungiye mu Mujyi wa Mweso homuri teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mugihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
Localite ya Indondo, iri muri gurupema ya Mubuu, akaba ari ibice biri mu bilometre 5 n’u Mujyi wa Kitshanga, muri teritware ya Masisi. Iriya mirwano yatangiye igihe c’isaha z’igitondo cyakare cyokuri uyu wa Kabiri, tariki 21/11/2023, nk’uko iy’inkuru yemejwe n’u muvugizi wa M23 mubyapolitike, bwana Lawrence Kanyuka.
Kanyuka, yagize ati: “Ingabo za RDC n’abambari babo bongeye gutera i b’ibomba mu baturage baturiye i Kitshanga no mu nkengero zayo.”
Yakomeje avuga ati: “Biriya bisasu by’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa,byatewe no muri Kilolirwe ahari ibirindiro byacyu na hari abaturage. Ariko ingabo zacu zikomeje kurwana ku baturage n’ibyabo kandi turarwana kinyamwuga.”
Mu makuru yizewe Minembwe Capital News, imaze kwakira n’uko M23 yirukanye ihuriro ry’ingabo za Kinshasa zibavana mu bice byo muri Localite ya Indondo zibageza muri Localite ya Muhongozi zibambutsa Uruzi rwambuka mu Mujyi wa Mweso. Kuri ubu M23 ifungiye ku Cyambu cya Mweso.
Bruce Bahanda.