Abaturage baturiye i Ngugu na Murambi muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, baratabariza abantu ba bo bakomeje gushimutwa n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa bafatanije n’ingabo za SADC.
Ni mugihe umugabo wo mu bwoko bw’Abatutsi uzwi kw’izina rya Bisengimana J.Paul, akaba umwuzukuru wa Nzanira, nk’uko bya vuzwe yashimuswe n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa na SADC
Bisengimana washimuswe azira ubwoko bwe Abatutsi, nk’uko bivugwa na baturiye ibice bya Ngugu.
Mu nyandiko urubuga rwa Rutsuru bashize hanze zivuga ko Bisengimana, ubwo yafatwaga na Wazalendo hamwe n’abafatanya bikorwa babo aribo FARDC, FDLR na SADC, ba mujanye bavuga ko Bisengimana J.Paul akorana byahafi n’umutwe wa M23.
Uru rubuga rukomeza ruvuga ko J.Paul ntaho ahuriye n’uwo mutwe wa M23 ko ahubwo azize kuba ari uwo m’ubwoko bw’Abatutsi.
Si ubwambere Abatutsi bahohoterwa mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kuko hari ibyegeranyo byagiye bisohorwa n’imiryango igizwe n’Abatutsi byamagana leta ya Kinshasa kutagaragaza ubushake bwo kurenganura Abatutsi bahohoterwa na Wazalendo.
Umwaka w’2023, ahagana mukwezi kwa munani, umuryango wa Mahoro Peace Association, wakoresheje ibiganiro i Nairobi mu gihugu cya Kenya, mur’ibyo biganiro bagaragaza ko Abatutsi bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajy’epfo ndetse n’Abahema bo mu Ntara ya Ituri ko bahohotewe mu myaka ya vuba n’ambere yaho ahanini ugasanga barimo guhohoterwa n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Wazalendo.
Mur’icyo kiganiro cyari cyateguwe ku bufasha bwa Mahoro Peace Association, hari hatumiwemo n’ibinyamakuru Mpuzamahanga harimo n’abavuye mu bihugu byo mu Burayi.
Abahagurutse gutanga ubuhamya mur’icyo kiganiro hafi yabose basabaga ko leta ya Kinshasa n’Imiryango Mpuzamahanga ko bo renganura abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje kurenganirwa mu Burasirazuba bwa RDC.
Hari Abanyamulenge ba barirwa mu magana bafungiwe mu magereza yo hirya no hino muri RDC bamwe bakaba bafungiwe ahatazwi bazira ubwoko bwabo Abatutsi.
Bruce Bahanda.