Menya agace ka Somikivu, aho M23 yerekeje nyuma y’uko yambuye ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, centre ya Nyanzale yo muri teritware ya Rutsuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Somikivu n’agace gacukurirwamo amabuye y’agaciro, kari muri teritware ya Rutsuru, ka kaba gaherereye mu birometre 100 mu majyaruguru y’iburengerazuba by’u Mujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Somikivu iri hafi na centre ya Nyanzale, icukurirwamo ibirombe by’amabuye y’agaciro bifatwa nk’i bya Kabiri nyuma ya Rubaya yo muri teritware ya Masisi, nayo iri mu maboko ya M23 ifatwa nk’i ya kabiri mu gihugu hose.
Amabuye y’agaciro acukurirwa mugace ka Lueshi ariho Somikivu, haboneka cyane ayitwa “Niobium,” akoreshwa mugukora ibyuma bidasanzwe, moteri z’indege, imiyoboro y’ibyogajuru, roketi z’i mbunda ziremereye n’izindi mbunda zirasa kure na hafi.

Aka gace niko M23 irimo gusatira iganamo, nyuma y’uko bafashe ibindi bice bikomeye, mu mirwano imaze iminsi ibiri ibera muduce tumwe turi muri Rutsuru utundi muri Masisi, nka Gatsiro, Mabenga, ibirindiro bikomeye bya gisirikare bya Majengo, Ngoroba na Kashalira.
Iy’i mirwano ikomeye yabaye kuva kumunsi wa Mbere w’iki Cyumweru, yabaye nyuma y’uko i Goma hari havuyemo i Nama idasanzwe y’abagaba bakuru b’Ingabo z’i bihugu bifite abasirikare baje gufasha igisirikare cya leta ya Congo kurwanya M23.
Yabaye kandi mu gihe mu mpera z’i Cyumweru dusoje minisitiri w’ingabo Jean Pierre Bemba Gombo yari yatangaje ko M23 ikomeje kugira imbaraga zidasanzwe, muri cyo gihe avuga ko uwo mutwe uhabwa ubufasha n’abimwe mu bihugu bituraniye RDC.
Kimwe ho ubuyobozi bwa M23 buhakana ko butagira ubufasha ubwari bwo bwose, hubwo bagashinja ingabo zihanganye nabo kurasa ibisasu biremereye, ba kabyohereza mu baturage.
Nibyo Lt Col Willy Ngoma, umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, aheruka gutangaza ko Ingabo z’u mutwe wa M23 zikora ibishoboka byose zikarwana ku buturage mu gihe batewemo ibisasu by’ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Bizwi ko ingabo zo mu gihugu cya Afrika y’Epfo, Malawi na Tanzania, ndetse n’izu Burundi ziri mu zifasha igisirikare cya Congo, hiyongereho kandi n’imitwe y’itwaje imbunda irimo FDLR, Wazalendo n’indi mitwe y’amahanga nka Abacanshuro (Wagner), ariko M23 ibakubita inshuro nku kubita umuntu umwe.
MCN.