• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, October 30, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

I Kanyabayonga haramukiye agahenge ka mahoro nyuma y’uko ku munsi w’ejo hari habaye isibaniro ry’imirwano hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo za leta ya Kinshasa.

minebwenews by minebwenews
June 3, 2024
in World News
0
I Kanyabayonga haramukiye agahenge ka mahoro nyuma y’uko ku munsi w’ejo hari habaye isibaniro ry’imirwano hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo za leta ya Kinshasa.
61
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

I Kanyabayonga haramukiye agahenge ka mahoro nyuma y’uko ku munsi w’ejo hari habaye isibaniro ry’imirwano hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa.

Ni mu mirwano yatangiye mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wo ku Cyumweru, tariki ya 03/06/2024, aho iyo mirwano yarimo ibera mu nkengero za Kanyabayonga, nk’uko iy’inkuru tuyikesha abaturiye ibyo bice.

Amakuru agera kuri Minembwe Capital News avuga neza ko uru rugamba ko rwabereye mu bice biri mu ntera y’ibirometre nka 10 uvuye muri centre ya Kanyabayonga, ifite ubutaka bukora muri teritware ya Rutshuru na Lubero, mu Ntara ya Kivu Yaruguru.

Nk’uko abatanze ay’amakuru basobanuye, nuko ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa rwakoresheje ukurasa ibisasu biremereye bakabitera ahatuwe n’abaturage benshi, ndetse biza kugira ibyo byangiriza harimo ko byangirije ibikorwa remezo n’imirima y’abaturage.

Ndetse kandi ibi bisasu byarimo binaraswa muri Katsiru ho muri Secteur ya Bukombo, Cheferie ya Bwito, teritware ya Rutshuru. Ibi bisasu biremereye byarashwe igihe c’isaha ya saa kenda z’igicamunsi n’iminota nka 23.

Gusa byaje kugeza isaha z’umugoroba wajoro, agahenge kongera kugaruka muri ibi bice, nk’uko byakomeje kuvugwa n’abaturage baturiye ibyo bice.

Kugeza ubu M23 iragenzura inkengero za Kanyabayonga, nko mu ntera y’ibirometre, guhera ku munani ukageza ku 15. Mu gihe ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, ryo riki genzura muri centre gusa ya Kanyabayonga.

Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, aha muri ibi bice habyukiye agahenge. Kimweho imirwano ishobora kubura isaha iyari yo yose kuko impande zose zikomeje kurebana ayingwe.

          MCN.
Tags: Haramukiye agahenge ka mahoroIhuriro ry'Ingabo za RDCM23Mu nkengero za Kanyabayonga

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?