Abarimo n’umuyobozi bapfiriye i Mboko ho muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ni ahagana isaha ya saa mbiri z’ijoro ryaraye rikeye rishira kuri uyu wo ku Cyumweru, nibwo ku muhanda wo kw’isiko ya Mboko muri Secteur ya Tanganyika teritware ya Fizi haraye humvikanye urusaku rw’imbunda rwinshi, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Amakuru avuga ko urwo rusaku rw’imbunda rw’umvikaniye muri ako gace ko ari abasirikare ba leta ya Kinshasa barimo barasa nyuma y’uko bari banyoye inzoga barasinda.
Nk’uko byasobanuwe nuko aba basirikare baje kurasa ku rugo rwa chef wa Grupema ya Babungwe y’Amajyaruguru, Simbi Charles aza no kubigiriramo ubuhanya arakomereka ndetse n’umugore we, aho baje no koherezwa ku bitaro bikuru byo kwa Nundu kugira ngo bitabweho.
Ndetse amakuru ataremezwa n’ubuyobozi bw’ibanze avuga ko uyu mwami Charles Simbi ko yoba yamaze gupfa, apfiriye muri ibyo bitaro.
Amakuru akomeza avuga ko umwe muri aba basirikare barimo barasa kubera ubusinzi yaje kwicwa arashwe n’abagenzi be.
Uhagarariye Sosiyete sivile yo muri ibyo bice yatangaje akoresheje imbuga nkoranya mbaga avuga ko muri Mboko hari umutekano muke, kandi yemeza ko muri ibyo bice haheruka koherezwa abasirikare bashya ba Fardc avuga neza ko atari beza ku baturage.
Yagize ati: “Mwami Charles Simbi n’umudamu we bakomeretse banajanwe ku bitaro bya Nundu niho bari kuvurirwa.Nti dushidikanya ko uyu mutekano muke uri guterwa n’abasirikare bashya baheruka koherezwa muri ibi bice by’i wacu.”
Uyu muyobozi wa Sosiyete sivile yanavuze ko ubutegetsi bw’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo ko bugomba gufata imyanzuro yindi kugira ngo barengere abaturage.
Ati: “Ubuyobozi bw’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo turasaba ko bokura aba basirikare hano, kuko bitaruko baramara abaturage. Ntituzi niba aba basirikare baraje kurinda abaturage cyangwa ku bica.”
Avuga kandi ko ibi bitabaye ubwambere ko hubwo hari n’ibindi bibi bikorwa n’aba basirikare ariko nkabo bahagarariye Sosiyete sivile bagatinya ku bitangaza, ariko kubu byarenze urugero.
MCN.