Bidasubirwaho M23 yafashe umujyi w’ingenzi wa Kanyabayonga.
Ni mu mirwano yabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28/06/2024, abarwanyi ba M23 birukanye ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa mu mujyi wa Kanyabayonga uzwi ko ari uwingenzi muri teritware ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu Yaruguru.
Amakuru yukuri dukesha umurwanyi wa M23 utashatse ko izina rye rimenyekana yemeje ay’amakuru, kandi avuga ko Kanyabayonga yamaze kuja mu maboko y’ingabo ziyobowe na Gen Sultan Makenga.
Yagize ati: “Ubu mvugana na Minembwe Capital News, Kanyabayonga yose iragenzurwa na M23. Twayiruakanyemo FARDC, FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi, abacanshuro na SADC.”
Uyu mujyi ufashwe na M23, nyuma y’uko mu nkengero zawo hagiye habera imirwano ikaze yagiye ihanganisha uyu mutwe n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa, mu gihe kirenga iminsi 19.
Ndetse kandi no kuri uyu wa Gatanu, haramukiye imirwano ikomeye yatangiye igihe c’isaha z’igitondo cyakare. Gusa M23 yari fite ibice byose bikikije uyu mujyi w’ingenzi wo muri teritware ya Rutshuru.
Uyu mujyi ufashwe mu gihe M23 yari yinjiye muri teritware ya Lubero igira n’ibindi bice byayo ifata, birimo Miriki n’ahandi hafi yaho.
Amakuru yukuri agaragaza n’amashusho Ingabo ziyobowe na Maj Gen Sultan Makenga ziri mu mujyi rwagati wa Kanyabayonga, ndetse zirimo kwiyegereza abaturage bababwira ko ari amahoro kandi ko bagomba gutekana.
Umwe mu baturage baturiye ibyo bice yavuze ko M23 ko yinjiye muri uyu mujyi muto wa Kanyabayonga ahagana isaha z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu.
Yagize ati: “M23 niyo igenzura Kanyabayonga, kandi bayigezemo mu masaha y’igicamunsi. Ntitwomenya neza isaha bayinjiriyemo kuko twari twihishe. Ariko twagiye kwitera hejuru dusanga M23 yatugezemo, aho twari twihishe mu mazu yo muri Kanyabayonga.”
MCN.