Umwana w’imyaka 13, yishwe arashwe na Wazalendo mu misozi yo mu Mibunda.
Ni umwana w’umukobwa wo mu bwoko bw’Ababembe ufite imyaka 13 y’amavuko, warashwe agahita y’itaba Imana ako kanya, nyuma y’uko atari yishyuye amafaranga yo kuri bariyeri ya Wazalendo iherereye mu bice byo mu Gipupu, mu misozi y’i Mulenge.
Amakuru ava muri ibyo bice avuga ko uyu mukobwa ko yari avuye mu Muhana wa Gipupu yerekeje mu wundi Muhana wa hitwa i Giseke.
Iyi mihana yombi ibarizwa muri Secteur ya Itombwe, muri teritware ya Mwenga, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo. Na none kandi ibi bice bizwi cyane nko mu misozi miremire y’Imulenge.
Nk’uko aya makuru akomeza avuga, uyu mwana w’umukobwa akigera kuri iyi bariyeri yasabwe kwishyura 500FC kugira ngo atambuke, azibuze, niko guhita araswa mu cyiciro, araswa na Wazalendo batangishaga izi faranga, ahita agwaho.
Iyi bariyeri isanzwe ikoreshwa na Wazalendo, ni mu gihe ubuyobozi bwa FARDC bwo ku cyicyaro cya Secteur ya Itombwe bwabahanguriye kuyitangishaho ibitoro byaburi Kabiri no ku wa Gatandatu, mu rwego rwo kugira ngo bibafashe mu buzima bwabo bwaburi munsi. Ariko n’ubwo Wazalendo bahawe ubwo buryo bu bafasha kubona amafaranga byihuse, ariko nti bubabuza kubukoresha nabi, ndetse banaburengaho bakaja kwiba Inka z’Abanyamulenge no kuziba.
Ikibabaje nyuma y’uko uyu mukobwa uvuka mu Muhana wa Gipupu yishwe benako kageni, ntayindi nkurikizi yabayeho usibye ko ubuyobozi bwa Polisi yo muri ibyo bice bwatangaje ko bugiye kubikurikirana.
Kugeza ubu Wazalendo barinyuma yubwo bwicanyi, baracidegembya.
MCN.