Abagaba b’ingabo za SADC bahuriye i Goma mu Burasirazuba bwa RDC.
I Goma muri Repubulika ya demokarasi ya Congo bwa mbere habereye inama yahuje abagaba b’ingabo zo mu muryango w’ibihugu bya Afrika y’Amajy’epfo (SADC). Ibiganiro byabo byibanze ku gusuzuma ibikorwa by’ingabo zabo zoherejwe muri iki gihugu cya RDC.
Ni nama yateranye ku itariki ya 01/10/2024, ikaba yari igamije kurebera hamwe imikorere y’ubutumwa bw’Ingabo z’uyu muryango zoherejwe mu Ntara ya Kivu Yaruguru, nyuma y’amezi agera kuri 11 ubu butumwa butangiye, nk’uko byatangajwe na Major Gen Ibhrahim Mike Muhona.
Mu bindi iyi nama yarebeye hamwe nikubijanye n’ibikoresho bya gisirikare abasirikare bari muri ubu butumwa bakoresha. Aba bayobozi ba gisirikare bo mu bihugu byo mu muryango wa SADC baganiriye no ku mbogamizi ingabo zabo zahuye nazo ku rugamba bavuga n’uko hofatwa izindi ngamba nshya.
Major Gen Muhona yagize ati: “Nyuma yo kubona manda y’umwaka umwe, twakoze ibikorwa, bityo manda y’umwaka iri hafi kurangira. Niyo mpamvu abayobozi bacu basabye ko twakora iryo suzuma kugira ngo ntiturebe iterambere gusa ahubwo tunareba imbogamizi mu bikorwa.”
Ingabo za SADC zoherejwe mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo n’izo mu gihugu cya Afrika y’Epfo, Malawi na Tanzaniya. Umuyobozi mukuru w’izi ngabo yagize ati: “Nyuma yo guterwa kwa RDC, SADC yahisemo kohereza ingabo ziturutse muri Afrika y’Epfo, Malawi na Tanzaniya kugira ngo zunganire FARDC mu bikorwa byo kurwanya imitwe y’itwaje imbunda cyane uwa M23.”
Ku rundi ruhande, Abanyekongo bavuga ko izi ngabo za SADC nta nakimwe zigeze zihindura kuko intambara bahanganyemo n’umutwe wa M23, byibuze nta n’agace gato zigeze zambura uyu mutwe, hubwo ukomeza kwigarurira ibindi bice.
MCN.