Iran yongeye ku burira Israel ikoresheje amagambo akakaye.
Ni umuyobozi w’ingabo z’indashyikirwa z’impundura matwara muri Iran, wa buriye igihugu cya Israel kutagira icyo itegura ku byo kwihorera kubera ibisasu bya misile bayirasheho, ngo kuko mu gihe yoramuka ibikoze yohura n’akaga itigeze ihura nako n’ikindi gihe.
Mu ijambo rye ryatambutse kuri televisiyo yo muri icyo gihugu, Hossein Salami yagize ati: “Turabwira mwebwe Banyisiraheli ni mu gira igitero mugaba ahantu runaka hose muri Iran, tuzatera bibaje ahantu nk’aho hanyu.” Yongeyeho ko Iran ishobora kwinjira mu birindiro bya Israel nk’uko byatangajwe n’ibiro ntara makuru by’Abongereza, Reuters byabitangaje.
Ibi bikaba bije nyuma y’amakuru y’ibitangazamakuru bikomeye ku Isi nka CNN byemeje ko Israel yamaze guhitamo ahantu izibasira muri Iran kandi bizaba mbere y’amatora yo mu kwezi kwa Cumi n’umwe uyu mwaka yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Muri iki Cyumweru, minisitiri w’ingabo wa Amerika, Lloyd Austin, yaganiriye na minisitiri w’ingabo wa Israel, Yoav Gallant ku bijyanye n’ibikorwa bya Israel muri Liban na Gaza, hagamijwe gukumira intambara ishobora kwaduka mu karere.
Minisitiri w’ubabanye n’amahanga wa Iran, Abbas Araqchi, nawe yageze i Cairo kugira ngo aganire n’abayobozi ba Misiri mu rwego rwo kuzenguruka u Burasirazuba bwo hagati mu gihe umwuka mubi ukomeje kwiyongera.
Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi wagiranye inama ya mbere n’ibihugu byo mu kigobe maze usohora itangazo risaba gutuza.
Rigira riti: “Turashimangira akamaro ko kugirana ibiganiro mu buryo bwa dipolomasi na Iran, kugira ngo habeho koroshya umwuka mubi mu karere.”
Ku ruhande rwayo, Israel nta kimenyetso cyerekana ko yoroshya ibikorwa byayo bya gisirikare byo kurwanya Hezbollah muri Liban nyuma yo kwica abayobozi bayo benshi na Hamas muri Gaza kandi yijeje kwihorera kuri Iran kubera igitero cyayo cya za misile cyo ku itariki ya 1/10/2024.
Qatar, igerageza gutegura ibiganiro bigamije guhagarika imirwano muri Gaza yavuze ko mu byumweru bitatu cyangwa bine bishize nta mishyikirano yigeze ibaho.
Kuri uyu wa kane kandi, ibitero by’indege bya Israel byahitanye Abanyapalesitine 11 mu mujyi wa Gaza, mu gihe ingabo za Israel zohereje ibifaru muri Jabalia mu majyaruguru, aho Abanyapalesitine n’abakozi b’umuryango w’Abibumbye bagaragaje impungenge z’ibura ry’ibiribwa n’imiti.
MCN.