Ibitero by’ingabo z’u Burusiya kuri Kiev, ngo byari bikaze.
Umurwa mukuru w’igihugu cya Ukraine, Kiev, wagabweho ibitero bikarishye by’ingabo z’u Burusiya, aho ibyo bitero byazigabye zikoresheje indege z’intambara zitagira abapilote.
Byavuzwe ko ibi bitero byamaze igihe kingana n’amasaha ane mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 24/10/2024.
Mu butumwa bwashyizwe hanze, ku rubuga rwa Telegram, bushyizweho n’umusirikare ureba umurwa mukuru wa Kiev, Serhiy Popko, buvuga ko ata makuru yerekeye abakomeretse, abayobozi bareba iyo ntara.
Yasobanuye kandi ko ibisigazwa bya drone byatumye umuriro waduka mu bice byagabwemo, ariko uyu muriro waje kuzimwa.
Ibaye ku nshuro ya 15, u Burusiya bukora ibitero ku murwa mukuru wa Ukraine, Kiev, bukoresheje drone na misile muri uku kwezi, nk’uko byatangajwe n’uburyo bw’uyu mujyi wa Kiev.
Hagati aho, ibibunda bya Ukraine bikaze birimo za misile na drone byabashe gusenyagura ibisasu bigera kuri 36 kuri 63.
Inyinshi muri ibyo bisasu byasamburiwe ku murwa mukuru wa Ukraine, Kiev, byasamburiwe mu bice byo mu Ntara yo mu majyepfo y’iki gihugu. Izindi 16 zataye inzira zirayoba.
Minembwe.Com