Muri Israel, Benjamin Netanyahu yirukanye minisitiri w’ingabo anavuga impamvu yabyo.
Minisitiri w’intebe muri Israel, Benjamin Netanyahu yirakanye minisitiri w’ingabo Yoav Gallant, asobanura ko umwirukanye kumpamvu z’uko batakicyumvikana.
Mu bisobanuro bwana Benjamin Netanyahu yatanze, yagaragaje ko yari amaze igihe kirekire yaratakarije uyu minisitiri w’ingabo z’iki gihugu icyizere.
Yanatangaje kandi ko yamusimbuje minisitiri w’ubabanye n’amahanga, Israel Katz.
Yaav Gollant wasimbuwe na minisitiri w’ubabanye n’amahanga, yakoresheje urubuga rwa x, avuga ko “umutekano wa Israel uzakomeza kuba intego nyamakuru y’ubuzima bwe.”
Gusa, amakuru ava muri icyo gihugu avuga ko iyirukanwa rya minisitiri w’ingabo z’iki gihugu, byateje imyigaragambyo, ahanini ikaba yabereye mu mujyi w’i Tel Aviv, abatavuga rumwe na Leta bahamagariye abaturage kwigaragambya.
Aya makuru anavuga ko Netanyahu atari akicyumva kimwe na Gallant ku byerekeye intambara igihugu cyabo kimazemo igihe ndetse ko ukutumvikana kwabo kukaba kwari kumaze igihe.
Gallant yifuza ko abaturage bashimuswe na Hamas barekurwa binyuze mu bwumvikane ndetse n’intambara muri Gaza igahagarara, ibyo Netanyahu adakozwa.
Ibindi uyu minisitiri wirukanywe, adakozwa ngo ni ukuntu abaturage ba Israel bo mu Idini rya Orthodox batajya mu gisirikare.
Ibyo bibaye kandi mu gihe Netanyahu yari yarirukanye, uyu minisitiri mbere y’uko intambara yo muri Gaza itangira, ariko akaza kumusubizaho ku gitutu cy’abaturage bari bakoze imyigaragambyo basaba ko agaruka kuri uyu mwanya.

priligy tablets price 1995; Saigh et al