Menya ibyimbitse ku bayobozi ba Israel bateraniye i Kigali mu Rwanda.
Ba ambasaderi bungirije bahagarariye igihugu cyabo cya Israel mu bihugu bya Afrika bahuriye i Kigali mu gihugu cy’u Rwanda mu mwiherero wo gusuzuma uko imikoranire ya Israel n’ibihugu byo muri Afrika ihagaze.
Bikubiye mu itangazo amabasade ya Israel mu Rwanda yashyize hanze tariki ya 15/11/2024, rivuga ko iyi nama igamije kwagura ubufatanye bwa Israel n’ibihugu byo muri Afrika.
Iri tangazo kandi rinavuga ko u Rwanda na Israel bahuriye kuri byinshi, birimo ko basangiye amateka, ubucuti bw’igihe kirekire ndetse n’imikoranire.
Ndetse ubwo aba badipolomate bari bagiye mu mwiherero basuye n’urwibutso rwa jenoside ya korewe Abatutsi mu Rwanda ruri i Kigali.
Iri tangazo kandi ryasobanuye ko kuba aba badipolomate bahisemo guhura bagakorera inama mu Rwanda, bigaragaza umuhate wa Israel wo guteza imbere umubano wayo na Afrika.
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss we, yagaragaje ko yishimiye kuba iyi nama yarabereye mu Rwanda bwa mbere; avuga ko biteye ishema ngo kuko bikomeza kuzahura umubano w’ibihugu cyabo n’u Rwanda.
Aba badipolomate kandi bagiranye ikiganiro n’umunyamabanga ushinzwe ubutwererane bw’akarere, James Kaberebe.
Mu busanzwe Israel ifitanye imibanire myiza n’ibihugu byo muri Afrika mu nzego zirimo ikoranabuhanga, inavasiyo, ubuhinzi n’ubuzima.
Kuri iyi nshuro abadipolomate ba Israel bahuriye mu Rwanda mu gihe ingabo zayo zimaze umwaka urenga ziri mu ntambara n’imitwe y’itwaje imbunda ikorera muri bimwe mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo hogati.
Hagati aho, igihugu kimwe cyo muri Afrika cyavuze ku mugaragaro ko kidashyigikiye Israel mu ntambara ibera mu ntara ya Gaza. Icyo gihugu ni Afrika y’Epfo.
In 5 FU treated cells, tangeretin inhibited miR 21 induction, rescued the expression of the target PTEN, reduced Akt activation, and induced autophagy buy priligy 60 mg
Your treatment was so structured, you now just want to wing it [url=https://fastpriligy.top/]order priligy online uk[/url]