Ibisasu by’igisikare cya Ukraine byangije ibikorwa bikomeye mu Burusiya.
Drone z’igisirikare cya Ukraine zangije uruganda rwa Lisansi ruherereye mu karere ka Kaluga ko mu Burusiya, nk’uko byavuzwe n’ubuyobozi bwa Ukraine.
Iki gitero kiri mu bitero igisirikare cya Ukraine gikoze cyangiriza ibikorwa bikomeye mu Burusiya. Aha Ukraine mu kugaba iki gitero ikaba yarakoresheje indege zayo zitagira abapilite.
Amashusho yashyizwe hanze, agaragaza uru ruganda ruri kwaka umuriro, ndetse ibirimo byawo n’urwotsi rwinshi biri gutumbagira hejuru mu kirere.
Usibye kuba abayobozi ba Ukraine bemeje aya makuru na Guverineri wa karere ka Kaluga ko mu Burusiya yavuze ko uruganda rwa Lisansi rw’ingufu rwangijwe bikomeye.
Ariko nubwo biruko u Burusiya ibitero bwagabye mu mujyi wa Kharkiv uherereye mu majyaruguru ya Ukraine, byakomerekeyemo abantu babarirwa kuri 23.
Hagati aho, ihangana rikomeye hagati y’ibihugu byombi riracyakomeje.