Uganda yagize icyo ivuga ku bikunzwe gutangazwa na Gen Kainarugaba Muhoozi.
Ni ubutumwa bwatanzwe n’umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda, Ofwono Opondo, aho yavuze ko Uganda irajwe ishinga n’ibikomeje gutangazwa na Gen Kainarugaba Muhoozi umugaba mukuru w’ingabo za Uganda. Abitangaza akoresheje urubuga rwa x.
Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 21/12/2024 ni bwo Opondo yagarutse ku bitekerezeho Gen Kainarugaba Muhoozi akunze kunyuza kuri x yahoze yitwa Twitter, agaragaza ko atabyishimiye na gato.
Yagize ati: “Si ndabona umugaba mukuru w’ingabo, umuyobozi wa polisi cyangwa umuyobozi mukuru w’urwego rw’ubutasi akora ibintu nk’ibi. Ku Isi hose nta we ndabona. Rwose biduteye impungenge. Ariko nizeye ko murumuna wanjye, umugaba mukuru w’ingabo, ari kumva ndetse akabifata nk’ibikomeye. Akwiye kwisubiraho akita ku buryo atangamo ubutumwa.”
Uyu muvugizi wa Uganda, yanavuze ko nubwo benshi batazerura ngo bagaragarize Muhoozi ububi bw’ibyo bitekerezo atanga, ariko ko na bo bahangayitse ari na yo mpamvu ubona bagerageza kubirwanya, kuko biri kubashyira mu bibazo bikomeye.
Mu Cyumweru gishize, Repubulika ya demokarasi ya Congo na Sudan byagaragaje ko imvugo za Gen Kainarugaba zidakwiye.
Ni mu gihe yari aheruka gukoresha urubuga rwa x, atanga umuburo ku bacanshuro b’Abazungu bakorera mu Burasirazuba bwa RDC, avuga ko ingabo ze zizabagabaho ibitero mu mwaka utaha w’ 2025.
Ndetse kandi avuga ko agiye gukorana na Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu gufata umujyi mukuru wa Sudan, Khartoum.
Sudan na RDC byanamaze kohereza inzandiko ubutegetsi bwa Uganda, zibusaba gutanga ibisobanuro ku butumwa bwa Gen Kainarugaba Muhoozi. Ariko ubwo butumwa Muhoozi yamaze kubusiba.
Ikindi nuko umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubanye n’amahanga y’iki gihugu cya Uganda, Vincent Bagire yatangaje ko yamaze kubona izo nzandiko, kandi ko biteguye no kuzisubiza.
Uyu muvugizi wa Uganda, yarangije avuga ko Gen Kainarugaba Muhoozi agomba kumenya ko umwanya w’ubuyobozi bw’igihugu arimo bukomeye, bityo ko akwiye no kwitonda akirinda gutangaza icyo abonye cyose.