• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, September 9, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Uganda yagize icyo ivuga ku bikunzwe gutangazwa na Gen Kainarugaba Muhoozi.

minebwenews by minebwenews
December 22, 2024
in World News
0
Uganda yagize icyo ivuga ku bikunzwe gutangazwa na Gen Kainarugaba Muhoozi.
116
SHARES
2.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Uganda yagize icyo ivuga ku bikunzwe gutangazwa na Gen Kainarugaba Muhoozi.

You might also like

IDF yateguje gukora ibitero karahabutaka kuri Gaza

Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y’ingabo avuga n’impamvu

Icyemezo gikakaye n’icyo ubutabera bw’i Dubai bwafashe ku mwana w’umukobwa w’imyaka 23

Ni ubutumwa bwatanzwe n’umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda, Ofwono Opondo, aho yavuze ko Uganda irajwe ishinga n’ibikomeje gutangazwa na Gen Kainarugaba Muhoozi umugaba mukuru w’ingabo za Uganda. Abitangaza akoresheje urubuga rwa x.

Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 21/12/2024 ni bwo Opondo yagarutse ku bitekerezeho Gen Kainarugaba Muhoozi akunze kunyuza kuri x yahoze yitwa Twitter, agaragaza ko atabyishimiye na gato.

Yagize ati: “Si ndabona umugaba mukuru w’ingabo, umuyobozi wa polisi cyangwa umuyobozi mukuru w’urwego rw’ubutasi akora ibintu nk’ibi. Ku Isi hose nta we ndabona. Rwose biduteye impungenge. Ariko nizeye ko murumuna wanjye, umugaba mukuru w’ingabo, ari kumva ndetse akabifata nk’ibikomeye. Akwiye kwisubiraho akita ku buryo atangamo ubutumwa.”

Uyu muvugizi wa Uganda, yanavuze ko nubwo benshi batazerura ngo bagaragarize Muhoozi ububi bw’ibyo bitekerezo atanga, ariko ko na bo bahangayitse ari na yo mpamvu ubona bagerageza kubirwanya, kuko biri kubashyira mu bibazo bikomeye.

Mu Cyumweru gishize, Repubulika ya demokarasi ya Congo na Sudan byagaragaje ko imvugo za Gen Kainarugaba zidakwiye.

Ni mu gihe yari aheruka gukoresha urubuga rwa x, atanga umuburo ku bacanshuro b’Abazungu bakorera mu Burasirazuba bwa RDC, avuga ko ingabo ze zizabagabaho ibitero mu mwaka utaha w’ 2025.

Ndetse kandi avuga ko agiye gukorana na Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu gufata umujyi mukuru wa Sudan, Khartoum.

Sudan na RDC byanamaze kohereza inzandiko ubutegetsi bwa Uganda, zibusaba gutanga ibisobanuro ku butumwa bwa Gen Kainarugaba Muhoozi. Ariko ubwo butumwa Muhoozi yamaze kubusiba.

Ikindi nuko umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubanye n’amahanga y’iki gihugu cya Uganda, Vincent Bagire yatangaje ko yamaze kubona izo nzandiko, kandi ko biteguye no kuzisubiza.

Uyu muvugizi wa Uganda, yarangije avuga ko Gen Kainarugaba Muhoozi agomba kumenya ko umwanya w’ubuyobozi bw’igihugu arimo bukomeye, bityo ko akwiye no kwitonda akirinda gutangaza icyo abonye cyose.

Tags: ImvugoMuhoozi
Share46Tweet29Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

IDF yateguje gukora ibitero karahabutaka kuri Gaza

by Bahanda Bruce
September 8, 2025
0
IDF yateguje gukora ibitero karahabutaka kuri Gaza

IDF yateguje gukora ibitero karahabutaka kuri Gaza Ingabo za Israel (IDF) zatangaje ko zifite umugambi wo kugaba ibitero bikomeye no gusenya umujyi wa Gaza ugenzurwa n'abarwanyi bo mu...

Read moreDetails

Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y’ingabo avuga n’impamvu

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y’ingabo avuga n’impamvu

Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y'ingabo avuga n'impamvu Perezida wa Leta Zunze ubumwe z'Amerika, Donald Trump yahinduye izina rya minisiteri y'ingabo ayita minisiteri y'intambara, avuga ko isi...

Read moreDetails

Icyemezo gikakaye n’icyo ubutabera bw’i Dubai bwafashe ku mwana w’umukobwa w’imyaka 23

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Icyemezo gikakaye n’icyo ubutabera bw’i Dubai bwafashe ku mwana w’umukobwa w’imyaka 23

Icyemezo gikakaye n'icyo ubutabera bw'i Dubai bwafashe ku mwana w'umukobwa w'imyaka 23 Umukobwo w'imyaka 23 y'amavuko witwa Mia O'Brien ukomoka mu ntara ya Liverpool mu Bwongereza urukiko rw'i...

Read moreDetails

U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango

U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango Mu karasisi gakomeye aho u Bushinwa bwamuritse intwaro zimwe zitari zizwi hamwe n'abasirikare ibihumbi batambuka badasobanya,...

Read moreDetails

U Burusiya bwavuze impamvu bugiye gutera inkunga Aba-Taliban

by minebwenews
August 31, 2025
0
U Burusiya bwavuze impamvu bugiye gutera inkunga Aba-Taliban

U Burusiya bwavuze impamvu bugiye gutera inkunga Aba-Taliban Guverinoma y'u Burusiya yasezeanyije iy'Aba-Taliban kuyitera inkunga kurushaho uko bwahoraga buyibatera. Bisanzwe bizwi ko Leta y'Aba-Taliban ko ari yo iyoboye...

Read moreDetails
Next Post
Haravugwa imirwano ikaze hagati y’Ababembe n’Ababuyu.

Haravugwa imirwano ikaze hagati y'Ababembe n'Ababuyu.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?