Drone z’u Burusiya zahuye n’uruva gusenya.
Igisirikare cya Ukraine cyatangaje ko cyahanuye drone z’u Burusiya zibarirwa hagati ya 46 na 70, kandi ko zahanuwe ubwo zarimo zitera ibisasu mu duce two hagati no mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya Ukraine.
Ni byabaye ku wa kane tariki ya 09/1/2025, aho izo drone z’u Burusiya zahanuwe n’igisirikare cya Ukraine kirwanira mu kirere .
Nk’uko igisirikare cya Ukraine cyabitangaje, cyagaragje ko ibisate by’utwo tudege tutagira abapilote twahanuwe, twangije amazu aherereye mu bice bya Cherkasy, Kharkiv na Sumy. Ndetse kandi Ingabo za Ukraine zirinda ikirere zahanuye izindi drone mu turere twa Chernihiv, Dnipropertrovsk, Kherson, Kyiv, Mykolaiv na Poltava.
Ibi bitero bibaye mu gihe misile z’u Burusiya zibasiye umujyi wa Zaporizhzhia, zigahitana abantu batari munsi ya 13, zigakomeretsa abandi 30.
Ku wa gatatu, perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yari yatangaje ko “nta kintu kibi kirenze ubugome bwo kurasa ibibombe mu kirere cy’u mujyi utuwe n’abantu ibihumbi n’ibihumbi, kandi uzi neza ko abaturage basanzwe bahazaharira.”
Ni mu gihe kandi ku wa Kane, minisiteri y’ingabo z’u Burusiya yari yavuze ko yarashe indege zitagira abapilote 15 za Ukraine, zirimo izahanuwe hejuru ya karere ka Belgorod n’aka Bryansk na Krasnodar ku mupaka w’ibihugu byombi.
Guverineri w’intara ya Krasnodar, Veniamin Kondrtyv, mu butumwa yashyize hanze akoresheje urubuga rwa Telegram yavuze ko ibisate bya drone byangije amazu, ariko ko nta bantu bahitanywe n’ibyo bitero bikaze.