Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Gen. Muhoozi yasezeye gukoresha x avuga n’impamvu, ariko agira n’ibyo asezeranya.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
January 11, 2025
in World News
0
Gen. Muhoozi yasezeye gukoresha x avuga n’impamvu, ariko agira n’ibyo asezeranya.
89
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Gen. Muhoozi yasezeye gukoresha x avuga n’impamvu, ariko agira n’ibyo asezeranya.

You might also like

U Bufaransa na Amerika ntibivuga rumwe ku cyemezo cyo kwemerera Palestine nk’igihugu cyigenga.

Perezida Kagame yashyizeho abagize guverinoma nshya.

Mu Burusiya habereye impanuka ikomeye y’indege.

Gen. Muhoozi Kainarugaba, umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa perezida Yoweli Kaguta Museveni, yatangaje ko atazongera kugira icyo avuga ku rubuga rwa x rwahoze rwitwa Twitter, ngo kuko agiye kwita kugisirikare abareye umuyobozi.

Ubu butumwa, Muhoozi yabutanze ku mugoroba w’ejo hashize tariki ya 10/01/2025, abunyujije kuri konti ye ya x, mbere y’uko ayisiba, kuko kuri ubu udashobora kuyibona. Yewe ni gihe wakwandika amazina yakoreshaga ntashobora kuza.

Yaranditse ati: “Zari imbaraga zidasanzwe n’urugendo rwiza kuri iyi mihanda mu gihe cy’imyaka 10 kuva mu 2014.”

Muhoozi yasobanuye ko gusezera kwe gukoresha x, bishingiye ku kuba igihe kigeze ngo yite ku ngabo.

Ati: “Igihe kirageze ku itegeko n’umugisha w’Imana. Ndashaka kwita ku ngabo. Ingabo za Uganda.”

Ariko kandi yavuze ko kugenda kwe atari u kwa burundu, ngo kuko igihe ni gihe ashobora kugaruka.

Ati: “Mu gihe gikwiye kiri imbere ni biramuka bibaye ibikenewe maze kuzuza inshingano za Nyagasani Imana zo kuzana ituze n’amahoro ku bantu be mu gace kacu, tuzongera duhure.”

Yongeye kandi ati: “Ndabakunda rwose.”

Yamaze gutanga ubu butumwa urukuta rwe kuri x ruhita rusibama.

General Muhoozi, mu bihe bitandukanye yagiye anyuza ubutumwa butandukanye ku rubuga rwa x, harimo ubutarigeze bwakirwa neza n’ibindi bihugu by’ibituranyi n’ibyo mu mahanga.

Hari ubwo yanditse mu mwaka wa 2022, avuga ko ingabo za Uganda zifite ubushobozi bwo gutera umujyi wa Nairobi muri Kenya zikawufata mu minsi 14 gusa.

Ubu butumwa icyo gihe, ntibwakiriwe neza n’abategetsi b’i Nairobi mu buryo bwa dipolomasi kuko yahise izamo agatotsi.

Mu mwaka ushize nabwo yanditse ko Donald Trump watsinze amatora muri Leta Zunze ubumwe Z’Amerika azamufasha kwigarurira umurwa mukuru wa Sudan, Khartoum.

No mu minsi yavubaha, yanditse ko agiye kugaba ibitero ku bacanshuro muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ni ubutumwa bwababaje RDC na Sudan, biza kurangira abusibye kuri konti ye.

Ikindi nanone Muhoozi yakunze kugaragariza kuri x, ni urukundo akunda Abanyarwanda n’Abatutsi bose muri rusange, by’umwihariko perezida w’u Rwanda Paul Kagame, ndetse n’ingabo z’u Rwanda (RDF).

Muhoozi wakoraga ibi, yinjiye mu gisirikare cya Uganda mu 1999, agenda agira amahirwe yo kuzamuka mu ntera kugeza abaye umugaba mukuru w’ingabo z’iki gihugu.

Tags: MuhooziUgandaX
Share36Tweet22Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

U Bufaransa na Amerika ntibivuga rumwe ku cyemezo cyo kwemerera Palestine nk’igihugu cyigenga.

by Bruce Bahanda
July 25, 2025
0
U Bufaransa na Amerika ntibivuga rumwe ku cyemezo cyo kwemerera Palestine nk’igihugu cyigenga.

U Bufaransa na Amerika ntibivuga rumwe ku cyemezo cyo kwemerera Palestine nk'igihugu cyigenga. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zateye utwatsi icyemezo cya perezida Emmanuel Macron w'u Bufaransa cyo kwemerera...

Read moreDetails

Perezida Kagame yashyizeho abagize guverinoma nshya.

by Bruce Bahanda
July 25, 2025
0
Perezida Kagame yashyizeho abagize guverinoma nshya.

Perezida Kagame yashyizeho abagize guverinoma nshya. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho guverinoma nshya igizwe n'abaminisitiri 21, abanyamabanga ba Leta 10 n'abandi bayobozi bakuru. Iyi guverinoma nshya...

Read moreDetails

Mu Burusiya habereye impanuka ikomeye y’indege.

by Bruce Bahanda
July 24, 2025
0
Mu Burusiya habereye impanuka ikomeye y’indege.

Mu Burusiya habereye impanuka ikomeye y'indege. Indege yari itwaye abagenzi yakoze impanuka ikomeye mu gihugu cy'u Burusiya, ihitana abantu 48. Amakuru avuga ko iyo ndege yavaga mu mujyi...

Read moreDetails

Perezida Trump yiswe umunyakinyoma.

by Bruce Bahanda
July 24, 2025
0
Perezida Trump yiswe umunyakinyoma.

Perezida Trump yiswe umunyakinyoma. Umuyobozi wo muri Leta ya Ethiopia yanyomoje perezida wa Leta Zunze ubumwe z'Amerika, Donald Trump, nyuma y'aho atangaje ko Amerika yateye inkunga umushinga wo...

Read moreDetails

Ibihugu bikomeye byahagurukiye Israel kubera intambara irimo.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibihugu bikomeye byahagurukiye Israel kubera intambara irimo.

Ibihugu bikomeye byahagurukiye Israel kubera intambara irimo. Ibihugu 25 byo ku isi, ahanini byo mu Burayi byahagurukiye gusaba Israel guhagarika intambara yashoye kuri Gaza. Bikubiye mu itangazo ibi...

Read moreDetails
Next Post
Abanyamulenge baburiwe nyuma y’aho bamwe muri bo bagaragaje imvugo zidahwitse.

Abanyamulenge baburiwe nyuma y'aho bamwe muri bo bagaragaje imvugo zidahwitse.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?