Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Havutse umwuka mubi hagati ya Leta ya Kinshasa n’umuryango wa Lumumba.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
January 17, 2025
in Regional Politics
0
Havutse umwuka mubi hagati ya Leta ya Kinshasa n’umuryango wa Lumumba.
100
SHARES
2.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Havutse umwuka mubi hagati ya Leta ya Kinshasa n’umuryango wa Lumumba.

You might also like

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

Umuryango wa Emery Patrice Lumumba wafashe icyemezo cyo kutitabira umuhango wateguwe n’igihugu wo kwibuka ku nshuro ya 64 iyicwa ry’umubyeyi wabo, Lumumba wabaye minisitiri w’intebe wa mbere muri iki gihugu.

Ni kuri uyu wa gatanu tariki ya 17/01/2025 ibiro ntara makuru by’Abanyekongo, byatangaje ko Roland Lumumba, umuhungu w’intwari y’igihugu, ko yavuze ko umuryango we utitabira umuhango wo kwibuka se ngo kuko Leta yatesheje agaciro imva ya se.

Nk’uko ibiro ntara makuru by’Abanyekongo byabitangaje byavuze ko Roland Lumumba yabibwiye ati: “Nta gikorwa turi bwitabire kijanye no kwibuka intwari y’iki gihugu, Patrice Lumumba. Kuko tuzi neza ko imva ya data Leta yayitesheje agaciro. Misa yo kumwibuka kubera ko turi abakristo tuzayikorera iwacu mu rugo.”

Irimbi ry’intwari y’igihugu, Emery Patrice Lumumba ry’ubatse ahitwa Place de l’Echangeur de Limete muri Kinshasa. Yangirijwe ku ya 19/12/2024.

Amakuru avuga ko ibirahuri byayo byaramenywe, bikaba byarakozwe n’abantu bataramenyekana. Uyu muryango wa Patrice Lumumba ushinja Leta kuba itarakoze iperereza ry’imbitee kuri icyo gikorwa kigayitse.

Gusa, icyo gihe abantu batandatu batawe muri yombi bazira gutesha agaciro imva ya Patrice Lumumba abandi barabura, bikavugwa ko ababuze ari abantu bakorera mu kwaha k’u butegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi. Mu gihe abafashwe bivugwa ko babeshewe.

Tubibutse ko kuri iyi tariki ya 17/01 ni yo Abanyekongo bose mu gihugu bajya bibuka Emery Patrice Lumumba wishwe mu mwaka w’ 1961.

Tags: RdcRoland Lumumba
Share40Tweet25Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

by Bruce Bahanda
July 24, 2025
0
U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi. Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo n'iy'u Rwanda zagiranye amasezerano yo gucyura impunzi ziri mu bihugu byombi zibishaka,...

Read moreDetails

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho minisitiri w'intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva. Uyu mwanya wa minisitiri w'intebe w'u Rwanda Dr....

Read moreDetails

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya! Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yamaganye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko minisitiri w'u mutekano warwo, Vincent...

Read moreDetails

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails
Next Post
Ahamaze iminsi habera urugamba hari ibyahindutse hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo za RDC.

Ahamaze iminsi habera urugamba hari ibyahindutse hagati ya M23 n'ihuriro ry'Ingabo za RDC.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?