Tshisekedi yarahiye ararica avuga ko atazaganira na m23 ariko agaragaza ibyo ashyize imbere.
Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, yongeye kurahira ko atazigera aganira n’umutwe wa m23, maze avuga ko u Rwanda rufasha m23 , bityo ko rugomba gufatirwa ibihano.
Ni mu ijambo yagejeje ku nama y’igitaraganya yitabiriwe n’abahagarariye ibihugu byabo i Kinshasa, ibaye nyuma y’aho ku wa gatatu w’iki Cyumweru perezida Paul Kagame w’u Rwanda yari yahaye ikiganiro abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abasobanurira ibibera mu Burasirazuba bwo Congo, ndetse anenga yeruye perezida Félix Tshisekedi ko ari we udashaka ko ibibazo bikemuka mu gihugu cye.
Muri iki kiganiro cya perezida Félix Tshisekedi yatanze none yasaga n’uwihimura ku wabo(perezida w’u Rwanda), aho yasaga n’umurega ku bahagarariye ibihugu byabo i Kinshasa.
Yagize ati: “Congo, ntabwo isaba inkunga, ahubwo isaba ubufatanye bw’ukuri kandi buha amahirwe angana na buri wese, bushingiye ku busugire bwayo, ku butaka bwayo bwose no ku burenzira bw’ibanze. Ubwo bufasha si impuhwe ni inshingano za buri wese mu guharanira amahoro n’umutekano mpuzamahanga.”
Yavuze ko umuryango mpuzamahanga ugomba gushyira mu bikorwa ibyo uvuga, bikaba ibikorwa bifatika kandi bikumira. Ibihano ku Rwanda, ku bayobozi ba politiki na gisirikare bishoye mu byaha, n’inzira yabo y’ubukungu n’ingombwa.
Avuga ko ubushotoranyi bw’u Rwanda buhoraho, kwica ibyemejwe mu myanzuro yafashwe mu biganiro n’inkunga ifatika ruha umutwe wa m23 bisubiza inyuma iyo nzira y’ibiganiro ya Luanda.
Perezida Tshisekedi yavuze kandi ko Leta ye itazaganira n’umutwe wa m23.
Yagize ati: “Kuganira n’umutwe w’iterabwoba wa m23, ni umurongo utukura tutazigera turenga. Kutwumvisha ko ari ingombwa gukora ibiganiro n’umutwe w’iterabwoba wa m23, bisa nko kudusaba kwemeza ko ibikorwa bihonyanga amategeko yacu nibyo dufata nka kirazira, ari ibisanzwe.”
Yashimangiye iri jambo maze agira ati: “Ntituzigera twemera gupfukamira abatwotsa igitutu bo hanze, kugira ngo ntitwange dukunde twemere ibyo badusaba binyuranye ni nyungu zigihugu cyacu, zirimo ubwingenge bwacu.”
Perezida Tshisekedi yasoje avuga ko igihugu cyiwe gifite ishyaka ryo gukomeza amasezerano y’i Luanda, agamije kugarukana amahoro n’umutekano muri iki gihugu, no kumara amakimbirane hagati y’iki gihugu n’icy’u Rwanda, ibihugu byitana ba mwana ku ntambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC.