Umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Afrika y’Epfo urikugenda urushaho gufata indi ntera.
Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubanye n’amahanga y’u Rwanda, James Kabarebe, yasubije Maomela Motau wahoze ari umuyobozi w’ubutasi muri Afrika y’Epfo uheruka gutangaza ko u Rwanda ari rwo shingiro ry’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Mu kiganiro uyu muyobozi wo muri Afrika y’Epfo, Motau aheruka kugirana na televisiyo y’igihugu cya Afrika y’Epfo (SABC), yagaragaje ko u Rwanda ari rwo shingiro ry’amakimbirane amaze imyaka abera ku butaka bwa RDC ngo nubwo rugize igihe rubihakana.
Ibyatumye Kabarebe w’u Rwanda amusubiza avuga ko “uyu mugabo ari umwe mu bantu bahigwa bukware ndetse akaba yaranagize uruhare rukomeye mu gushyigikira abatavuga rumwe n’u Rwanda baba muri Afrika y’Epfo ubwo yari umuyobozi w’ubutasi.
Bwana Kabarebe yavuze ko imitekerereze nk’iyo iciriritse ya Motau ari yo yihishe inyuma y’iyoherezwa ry’ingabo za Afrika y’Epfo kujya kurwana muri Congo zikifatanya n’imitwe yitwaje intwaro irimo uwa FDLR ndetse n’abacanshuro b’Abanyaburayi. Uwo mutwe wa FDLR na Wazalendo bakaba bashinjwa kwica abasivile b’Abatutsi mu Ntara ya Kivu Yaruguru n’iy’Epfo no mu bindi bice byo mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya RDC.
Mbere y’uko Kabarebe asubiza Mutao wahoze ari umuyobozi w’ubutasi muri Afrika y’Epfo, perezida w’u Rwanda Paul Kagame yari yabeshuje perezida w’iki gihugu cya Afrika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, anagaragaza ibyo bibanzeho mu biganiro bibiri bagiranye muri iki Cyumweru.
Kagame ashingiye ku butumwa perezida Ramaphosa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yunamira abasirikare 13 b’iki gihugu cye baguye mu ntambara iheruka kubera i Goma muri RDC, aho yavuze ko ingabo z’u Rwanda ari umutwe witwaje intwaro.
Perezida Kagame yavuze ko ibyavuzwe n’ibitangaza makuru byo muri Afrika y’Epfo ku biganiro bagiranye, bihabanye n’ukuri kw’ibyo baganiriye, byuzuye ubushotoranyi ndetse n’ibinyoma byambaye ubusa.
Yagize ati: “Niba amagambo ashobora guhinduka bene aka kageni akava mu biganiro akaba imbwirwaruhame, bivuze byinshi ku buryo ibi bibazo bikomeye birimo gukemurwa.”
Uyu mukuru w’igihugu cy’u Rwanda, yanahereye aha akosora perezida Ramaphosa uwo avuga ko yatangaje ibinyoma.
Kagame ati: “Ingabo z’u Rwanda ni ingabo z’igihugu, si umutwe witwaje imbunda. Ikindi SAMIDRC si ingabo ziharanira amahoro, kandi nta mwanya zifite muri iki kibazo.”
Perezida w’u Rwanda yasobanuye kandi ko izo ngabo za SAMIDRC zoherejwe n’umuryango w’Afrika y’Amajy’epfo (SADC) ngo zifasha Guverinoma ya Kinshasa mu mirwano ihanganyemo n’abaturage bayo ifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro irimo iy’abajenosideri nka FDLR.
Kagame kandi yavuze ko abasirikare ba SAMIDRC babanje kwirukana ingabo zoherejwe n’umuryango w’Afrika y’iburasirazuba (EACRF) mu butumwa bw’amahoro, bigakoma mu nkokora inzira y’ibiganiro byari birimbanyije.
Usibye n’ibyo, perezida w’u Rwanda yanavuze kandi ko Ramaphosa muri ibyo biganiro bagiranye, yari yamuhamirije ko M23 atari yo yishe abasirikare baturutse muri Afrika y’Epfo, ahubwo ko ingabo za FARDC ari zo zabikoze.
Uyu mukuru w’igihugu cy’u Rwanda yavuze ko niba Afrika y’Epfo ishaka gutanga umusanzu mu gushaka ibisubizo by’amahoro ari byiza cyane, ariko ngo ikwiye kuzirikana ko itari mu mwanya wo gufata inshingano zo kubungabunga amahoro cyangwa kuba umuhuza.
Yanaboneyeho no kuvuga ko niba Afrika y’Epfo ikeneye intambara kubera ubushotoranyi bwayo, u Rwanda rwiteguye guhangana n’icyo kibazo isaha n’isaha.
Impuguke mu bya politiki bakomeje kwibaza ukuntu igihugu cya Afrika y’Epfo cyagiye kwijandika mu ntambara ihuje abanyagihugu, gihanganye n’uruhare rurwanira uburenganzira bw’abaturage bakandamijwe igihe kinini.
Abasirikare ba Afrika y’Epfo baguye mu mirwano ihanganishije umutwe wa M23, Wazalendo n’abacanshuro, mu bihe bitandukanye uhereye bakigera muri iki gihugu no mu cyumweru gishize.

