Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Amerika yatangaje ibikakaye kuri Leta ya Afrika y’Epfo.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
February 3, 2025
in World News
0
Trump yagize icyo avuga ku makimbirane y’u Rwanda na RDC.
123
SHARES
3.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Amerika yatangaje ibikakaye kuri Leta ya Afrika y’Epfo.

You might also like

Perezida Kagame yashyizeho abagize guverinoma nshya.

Mu Burusiya habereye impanuka ikomeye y’indege.

Perezida Trump yiswe umunyakinyoma.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump yatangaje ko ahagaritse inkunga yose igihugu cye cyahaga Guverinoma ya Afrika y’Epfo, ngo kuko irimo kwambura ubutaka bamwe mu baturage bayo kandi ko abantu bamwe barimo gufatwa nabi cyane muri iki gihugu.

Ni amakuru bwana Trump yanyujije ku rukuta rwe rwa Truth Social, ariko akaba atabivuzeho birambuye, kandi ntiyasobanura n’abo bantu bari gufatwa nabi.

Usibye ko perezida wa Afrika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yamusubije, maze avuga ko Leta ye nta butaka yigeze yambura abaturage.

Ahagana mu 2023, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zageneye iki gihugu cya Afrika y’Epfo inkunga ya miliyoni 440$.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko ikibazo cy’ubutaka muri Afrika y’Epfo cyakomeje gutera impaka, ariko ko leta y’iki gihugu yashyize imbaraga mu gukemura ikibazo cy’ubusumbane mu gutanga ubutaka. Ibi bikaba byaranenzwe cyane n’abagendera ku mahame ya kera barimo umuherwe Elon Musk, umuntu wa mbere ukize ku Isi, wavukiye i Pretoria muri Afrika y’Epfo ubu akaba ari umujyanama ukomeye wa Perezida Donald Trump.

Mu mpera z’ukwezi gushyize, perezida Cyril Ramaphosa yasinye itegeko rivuga ko hamwe na hamwe leta itazajya iha ingurane abantu yimuye mu butaka bwabo ku bw’inyungu rusange.

Leta ye ivuga ko iryo tegeko ritemerera kwimura abantu mbere y’uko habaho kumvikana na ba nyiri ubutaka.

Nyamara abenshi babona iryo tegeko ryaba rigiye gutuma Leta y’iki gihugu igiye gukora nk’ibyo Zimbabwe yakoze igihe cya Robert Mugabe, ubwo yamburaga ibikingi abaturage bayo b’Abazungu itabahaye ingurane.

Muri Afrika y’Epfo ubutaka bunini buracyafitwe n’Abazungu, kimwe mu byo abirabura muri iki gihugu binubira.

Kwambura ubutaka bamwe mu baturage baturiye iki gihugu cya Afrika y’Epfo byahagurukije abaherwe benshi, barimo na Elon Musk, babona ko ari ihohoterwa rikaze.

Tags: Afrika y'EpfoAmerikaInkunga
Share49Tweet31Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Perezida Kagame yashyizeho abagize guverinoma nshya.

by Bruce Bahanda
July 25, 2025
0
Perezida Kagame yashyizeho abagize guverinoma nshya.

Perezida Kagame yashyizeho abagize guverinoma nshya. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho guverinoma nshya igizwe n'abaminisitiri 21, abanyamabanga ba Leta 10 n'abandi bayobozi bakuru. Iyi guverinoma nshya...

Read moreDetails

Mu Burusiya habereye impanuka ikomeye y’indege.

by Bruce Bahanda
July 24, 2025
0
Mu Burusiya habereye impanuka ikomeye y’indege.

Mu Burusiya habereye impanuka ikomeye y'indege. Indege yari itwaye abagenzi yakoze impanuka ikomeye mu gihugu cy'u Burusiya, ihitana abantu 48. Amakuru avuga ko iyo ndege yavaga mu mujyi...

Read moreDetails

Perezida Trump yiswe umunyakinyoma.

by Bruce Bahanda
July 24, 2025
0
Perezida Trump yiswe umunyakinyoma.

Perezida Trump yiswe umunyakinyoma. Umuyobozi wo muri Leta ya Ethiopia yanyomoje perezida wa Leta Zunze ubumwe z'Amerika, Donald Trump, nyuma y'aho atangaje ko Amerika yateye inkunga umushinga wo...

Read moreDetails

Ibihugu bikomeye byahagurukiye Israel kubera intambara irimo.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibihugu bikomeye byahagurukiye Israel kubera intambara irimo.

Ibihugu bikomeye byahagurukiye Israel kubera intambara irimo. Ibihugu 25 byo ku isi, ahanini byo mu Burayi byahagurukiye gusaba Israel guhagarika intambara yashoye kuri Gaza. Bikubiye mu itangazo ibi...

Read moreDetails

Ibyatangajwe na perezida wa Ukraine biratanga icyizere cyo kugera ku mahoro ya burundu muri iki gihugu.

by Bruce Bahanda
July 20, 2025
0
Ibyatangajwe na perezida wa Ukraine biratanga icyizere cyo  kugera ku mahoro ya burundu muri iki gihugu.

Ukraine yagaragaje ko ishaka kongera kuganira n'u Burusiya. Leta ya Ukraine yatangaje ko ibiganiro hagati yayo n'u Burusiya ko ari yo nzira yonyine nziza ishobora kubaganisha ku mahoro...

Read moreDetails
Next Post
Ibya barwanyi ba Maï-Maï batanze umusaada i Bukavu.

Ibya barwanyi ba Maï-Maï batanze umusaada i Bukavu.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?