• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, October 28, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Amerika yatangaje ibikakaye kuri Leta ya Afrika y’Epfo.

minebwenews by minebwenews
February 3, 2025
in World News
0
Trump yagize icyo avuga ku makimbirane y’u Rwanda na RDC.
123
SHARES
3.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Amerika yatangaje ibikakaye kuri Leta ya Afrika y’Epfo.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump yatangaje ko ahagaritse inkunga yose igihugu cye cyahaga Guverinoma ya Afrika y’Epfo, ngo kuko irimo kwambura ubutaka bamwe mu baturage bayo kandi ko abantu bamwe barimo gufatwa nabi cyane muri iki gihugu.

Ni amakuru bwana Trump yanyujije ku rukuta rwe rwa Truth Social, ariko akaba atabivuzeho birambuye, kandi ntiyasobanura n’abo bantu bari gufatwa nabi.

Usibye ko perezida wa Afrika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yamusubije, maze avuga ko Leta ye nta butaka yigeze yambura abaturage.

Ahagana mu 2023, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zageneye iki gihugu cya Afrika y’Epfo inkunga ya miliyoni 440$.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko ikibazo cy’ubutaka muri Afrika y’Epfo cyakomeje gutera impaka, ariko ko leta y’iki gihugu yashyize imbaraga mu gukemura ikibazo cy’ubusumbane mu gutanga ubutaka. Ibi bikaba byaranenzwe cyane n’abagendera ku mahame ya kera barimo umuherwe Elon Musk, umuntu wa mbere ukize ku Isi, wavukiye i Pretoria muri Afrika y’Epfo ubu akaba ari umujyanama ukomeye wa Perezida Donald Trump.

Mu mpera z’ukwezi gushyize, perezida Cyril Ramaphosa yasinye itegeko rivuga ko hamwe na hamwe leta itazajya iha ingurane abantu yimuye mu butaka bwabo ku bw’inyungu rusange.

Leta ye ivuga ko iryo tegeko ritemerera kwimura abantu mbere y’uko habaho kumvikana na ba nyiri ubutaka.

Nyamara abenshi babona iryo tegeko ryaba rigiye gutuma Leta y’iki gihugu igiye gukora nk’ibyo Zimbabwe yakoze igihe cya Robert Mugabe, ubwo yamburaga ibikingi abaturage bayo b’Abazungu itabahaye ingurane.

Muri Afrika y’Epfo ubutaka bunini buracyafitwe n’Abazungu, kimwe mu byo abirabura muri iki gihugu binubira.

Kwambura ubutaka bamwe mu baturage baturiye iki gihugu cya Afrika y’Epfo byahagurukije abaherwe benshi, barimo na Elon Musk, babona ko ari ihohoterwa rikaze.

Tags: Afrika y'EpfoAmerikaInkunga

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?