Kinshasa yasabye u Bubiligi kuza kuyifasha mu ntambara irimo.
Ubutegetsi bwa Kinshasa binyuze muri minisitiri w’ubabanye n’amahanga wabwo, Thérèse Kayikwamba Wagner, yatakambiye u Bubiligi kuza kubafasha kurwanya umutwe wa M23 ugize igihe warabuzengereje, ndetse uwo mutwe ukaba uri no kubambura ubutaka ukabubohoza muburyo budasanzwe.
Tariki ya 05/02/2025, ni bwo Thérèse Kayikwamba yageze mu Bubiligi, amakuru akavuga ko mubyamujanye, harimo no gusaba iki gihugu cya kolonije igihugu cyabo kuza kubafasha kwirukana m23 muri Goma n’ahandi yafashe.
Minisitiri w’ubabanye n’amahanga w’u Bubiligi, akaba kandi ari na minisitiri w’intebe wungirije, ndetse kandi akaba anashinzwe u Burayi n’ubufanye mu iterambere, yakoresheje urubuga rwa x, avuga ko yagiranye ibiganiro na Kayikwamba, kandi ko ibyo biganiro byabo byagarutse kubigomba gukorwa ngo ubusugire bwa RDC bwubahwe.
Kayikwamba kandi yahuye na depite wo mu nteko ishinga amategeko y’u Bubiligi, Michel De Maegd, wavuze ko u Bubiligi bukwiye gukora ibishoboka byose RDC ikisubiza ikibuga cy’indege cya Goma.
Yagize ati: “U Bubiligi bugomba gukora ibishoboka byose ikibuga cy’indege cya Goma kikabohorwa kuko ubu kiri mu biganza bya M23.”
Gusa aba bayobozi bombi b’u Bubiligi ntibigeze bagaragaza uko RDC izongera kwisubiza Goma n’uburyo bazayifashamo.”
Ahanini ikibuga cy’indege cya Goma cyifashishwa mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa n’abanyaburayi na Amerika baba mu karere bitwa ko ari abagira neza.”
RDC yagiye ishakira ubufasha hirya no hino ku Isi, nubwo nta musaruro ubivamo, kuko umutwe bahanganye wa M23 M23 ugenda urushaho kugira imbaraga, bityo ukaba ukomeje kwigarurira ibice byinshi harimo n’imijyi ikomeye.
Kimwecyo uyu mutwe wari uheruka gutangaza agahenge, kandi ugaragaza ko ugashyizeho kugira ngo ibikorwa by’ubutabazi bigere kubakuwe mubyabo kubera intambara. Ibi nyamara bigaragaza ko uyu mutwe udashaka amakimbirane,hubwo ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwakagombye kuyamara butiriwe bukubita hirya no hino, ariko ntibukozwe kuganiriza Abanye-kongo ubwabo.
Ikindi n’uko ibyo bivuzwe mu gihe uyu mutwe wamaze gushyinga ubuyobozi bw’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ndetse kandi ukaba umaze kugarura amahoro muri aka gace kari karabaye indiri y’abarwanyi ba Maï-Maï na FDLR. Bazwiho kubuza abaturage umudendezo wabo , aho babicaga bakabanyaga n’ibyabo.