• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, September 6, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Amerika yafatiye ibihano bikakaye urukiko rwa ICC.

minebwenews by minebwenews
February 7, 2025
in World News
0
Trump yagize icyo avuga ku makimbirane y’u Rwanda na RDC.
92
SHARES
2.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Amerika yafatiye ibihano bikakaye urukiko rwa ICC.

You might also like

Icyemezo gikakaye n’icyo ubutabera bw’i Dubai bwafashe ku mwana w’umukobwa w’imyaka 23

U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango

U Burusiya bwavuze impamvu bugiye gutera inkunga Aba-Taliban

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump yafatiye ibihano urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, agaragaza ko rutemewe n’amategeko.

No kuri manda ye ya mbere, Donald yari yafatiye ibihano uru rukiko. Uyu mukuru w’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ashinja uru rukiko kuba rutujuje amategeko, kandi ko n’ibikorwa byarwo byibasira Amerika n’inshuti yayo yakataraboneka Israel.

Iryo tegeko ririmo ibihano by’ubukungu no kwima visa bamwe mu bakozi ba ICC n’imiryango yabo bafasha ICC mu maperereza ku banyamerika cyangwa inshuti zabo.

Trump yasinye iryo tegeko mu gihe minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu ari mu ruzinduko i Washington.

Mu kwezi kwa Cumi n’umwe ku mwaka w’ 2024, ICC, yasohoye inyandiko zo guta muri yombi Netanyahu akekwaho ibyaha by’intambara muri Gaza, ibyo Israel ihakana. ICC yanasohoye inyandiko nk’izo ku mukuru wa Hamas.

ICC ni urukiko Mpuzamahanga rukorera i La Haye rufite ububasha bwo gukurikirana jenoside, ibyaha byibasira inyokomuntu, n’ibyaba by’intambara.

Ibihumbi 125 byasinye amasezerano ashyiraho urukiko, u Rwanda ntabwo rubirimo, kandi mu 2016 perezida Petero Nkurunziza yavanye u Burundi mu bihugu byemera uru rukiko buba igihugu cya mbere kivanye ku masezerano ya Roma yo mu 1998 arushyiraho.

Abategetsi bamwe ba Afrika banenga uru rukiko ko rusa n’urwashyiriweho ibihugu bya Afrika gusa kuko amaperereza yarwo n’imanza nyinshi zarwo kugeza ubu byibanze ku Banyafrika.

Mu myaka ya vuba, ICC yatanze inyandiko zo guta muri yombi perezida Vladimir Putin ku byaha akekwaho by’intambara muri Ukraine.

U Buholandi, igihugu uru rukiko rukoreramo bwatangaje ko bubabajwe n’icyemezo cya Trump.

Itegeko rya Trump rivuga ko ibikorwa biheruka bya ICC bishyira mu kaga Abanyamerika ribateza kwibasirwa, kugirirwa nabi no gushobora gufungwa.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ntabwo ari umunyamuryango wa ICC kandi kenshi zagiye zanga imyanzuro y’uru rukiko ku bategetsi cyangwa abaturage ba Amerika.

Tags: AmerikaICCTrump
Share37Tweet23Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Icyemezo gikakaye n’icyo ubutabera bw’i Dubai bwafashe ku mwana w’umukobwa w’imyaka 23

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Icyemezo gikakaye n’icyo ubutabera bw’i Dubai bwafashe ku mwana w’umukobwa w’imyaka 23

Icyemezo gikakaye n'icyo ubutabera bw'i Dubai bwafashe ku mwana w'umukobwa w'imyaka 23 Umukobwo w'imyaka 23 y'amavuko witwa Mia O'Brien ukomoka mu ntara ya Liverpool mu Bwongereza urukiko rw'i...

Read moreDetails

U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango

U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango Mu karasisi gakomeye aho u Bushinwa bwamuritse intwaro zimwe zitari zizwi hamwe n'abasirikare ibihumbi batambuka badasobanya,...

Read moreDetails

U Burusiya bwavuze impamvu bugiye gutera inkunga Aba-Taliban

by minebwenews
August 31, 2025
0
U Burusiya bwavuze impamvu bugiye gutera inkunga Aba-Taliban

U Burusiya bwavuze impamvu bugiye gutera inkunga Aba-Taliban Guverinoma y'u Burusiya yasezeanyije iy'Aba-Taliban kuyitera inkunga kurushaho uko bwahoraga buyibatera. Bisanzwe bizwi ko Leta y'Aba-Taliban ko ari yo iyoboye...

Read moreDetails

Kubera telefone minisitiri w’intebe wa Thailand yegujwe

by minebwenews
August 31, 2025
0
Kubera telefone minisitiri w’intebe wa Thailand yegujwe

Kubera telefone minisitiri w'intebe wa Thailand yegujwe Urukiko rw'ikirenga rwo muri Thailand rwafashe icyemezo cyo kweguza minisitiri w'intebe w'iki gihugu, Poetongtarn Shinawatra, kubera ikiganiro cya telefone yagiranye na...

Read moreDetails

Uwayoboye urwego rw’ubutasi bw’igisirikare cya Uganda yatawe muri yombi.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Uwayoboye urwego rw’ubutasi bw’igisirikare cya Uganda yatawe muri yombi.

Uwayoboye urwego rw'ubutasi bw'igisirikare cya Uganda yatawe muri yombi. Major General James Birungi wayoboye urwego rw'ubutasi bw'igisirikare cya Uganda, yatawe muri yombi ajanwa muri gereza y'Ishami rishyinzwe imyitwarire...

Read moreDetails
Next Post
FARDC yongeye kubabaza Abanyamulenge mu Minembwe nyuma y’uko ibiciye undi muntu.

Kubera inkoni z'abungeri, FARDC yarashe imbunda z'imisaada.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?