Amerika yafatiye ibihano bikakaye urukiko rwa ICC.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump yafatiye ibihano urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, agaragaza ko rutemewe n’amategeko.
No kuri manda ye ya mbere, Donald yari yafatiye ibihano uru rukiko. Uyu mukuru w’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ashinja uru rukiko kuba rutujuje amategeko, kandi ko n’ibikorwa byarwo byibasira Amerika n’inshuti yayo yakataraboneka Israel.
Iryo tegeko ririmo ibihano by’ubukungu no kwima visa bamwe mu bakozi ba ICC n’imiryango yabo bafasha ICC mu maperereza ku banyamerika cyangwa inshuti zabo.
Trump yasinye iryo tegeko mu gihe minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu ari mu ruzinduko i Washington.
Mu kwezi kwa Cumi n’umwe ku mwaka w’ 2024, ICC, yasohoye inyandiko zo guta muri yombi Netanyahu akekwaho ibyaha by’intambara muri Gaza, ibyo Israel ihakana. ICC yanasohoye inyandiko nk’izo ku mukuru wa Hamas.
ICC ni urukiko Mpuzamahanga rukorera i La Haye rufite ububasha bwo gukurikirana jenoside, ibyaha byibasira inyokomuntu, n’ibyaba by’intambara.
Ibihumbi 125 byasinye amasezerano ashyiraho urukiko, u Rwanda ntabwo rubirimo, kandi mu 2016 perezida Petero Nkurunziza yavanye u Burundi mu bihugu byemera uru rukiko buba igihugu cya mbere kivanye ku masezerano ya Roma yo mu 1998 arushyiraho.
Abategetsi bamwe ba Afrika banenga uru rukiko ko rusa n’urwashyiriweho ibihugu bya Afrika gusa kuko amaperereza yarwo n’imanza nyinshi zarwo kugeza ubu byibanze ku Banyafrika.
Mu myaka ya vuba, ICC yatanze inyandiko zo guta muri yombi perezida Vladimir Putin ku byaha akekwaho by’intambara muri Ukraine.
U Buholandi, igihugu uru rukiko rukoreramo bwatangaje ko bubabajwe n’icyemezo cya Trump.
Itegeko rya Trump rivuga ko ibikorwa biheruka bya ICC bishyira mu kaga Abanyamerika ribateza kwibasirwa, kugirirwa nabi no gushobora gufungwa.
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ntabwo ari umunyamuryango wa ICC kandi kenshi zagiye zanga imyanzuro y’uru rukiko ku bategetsi cyangwa abaturage ba Amerika.