Leta y’i Kigali yanenze Amerika yafatiye ibihano Kabarebe.
Guverinoma y’i Kigali ibinyujije mu muvugizi wayo Yolande Makolo yanenze Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kubihano yafatiye umunyamabanga wayo ushinzwe ubutwererane bw’akarere muri minisiteri y’ubanye n’amahanga, James Kabarebe, igaragaza ko ntashingiro bifite.
Ku munsi w’ejo hashize nibwo Amerika yasohoye itangazo rivuga ko yafatiye ibihano Kabarebe imushinja kuba ikiraro gihuza umutwe wa M23 n’u Rwanda.
Ni ibihano kandi iki gihugu cy’Amerika cyafatiye umuvugizi w’u mutwe wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka.
Ubwo umuvugizi w’u Rwanda, Yolande Makolo yabigagarutseho, yagaragaje ko ntashingiro bifite kandi ko bitumvikana.
Yagize ati: “Ibihano nta shingiro bifite, umuryango mpuzamahanga ukwiye gushyigikira imbaraga akarere kari gushyira mu buryo bugamije kugera ku gisubizo cya politiki, aho kuzica intege.”
Yakomeje avuga ko ibihano bidashobora kuba umuti w’ikibazo kimaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ati: “Iyo ibihano biza kuba byarakemuye ikibazo kiri mu Burasirazuba bwa RDC, mu karere twari kuba twarabanye amahoro mu myaka ishize.”
Ubundi kandi u Rwanda rwari rugize iminsi rugaragaza ko ntaho ruhuriye n’umutwe wa M23, kuko abawugizi ari abaturage ba bo muri Congo, biyemeje kurwanya ihohoterwa rikorerwa bamwe mu baturage bo muri iki gihugu cya RDC, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi.
Rugaragaza ko amahanga yakomeje kwirengangiza ko akarengane aba baturage bamaze igihe bakorerwa n’ubutegetsi bw’i Kinshasa ari ko mpamvu y’iyi ntambara n’amakimbirane amaze igihe mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Ikindi kandi nuko iyi Guverinoma y’i Kigali yakunze kugaragara ko ikiyiraje inshinga ari umutekano w’igihugu cyabo, kandi ko itazareka gukumira icyari cyo cyose cyabahungabanyiriza umutekano. Bikaba bizwi ko leta ya Kinshasa yagiranye ubusabane budasanzwe n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze jenoside mu Rwanda mu 1994.