Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Icyo u Rwanda ruvuga ku bihano Canada yarufatiye.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
March 5, 2025
in World News
0
Icyo u Rwanda ruvuga ku bihano Canada yarufatiye.
99
SHARES
2.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Icyo u Rwanda ruvuga ku bihano Canada yarufatiye.

You might also like

Perezida Kagame yashyizeho abagize guverinoma nshya.

Mu Burusiya habereye impanuka ikomeye y’indege.

Perezida Trump yiswe umunyakinyoma.

Ubutegetsi bwa Canada bwatangaje ibihano byo mu rwego rw’ubukungu na politiki bwafatiye i gihugu cy’u Rwanda, ngo kubera ko ingabo zarwo ziri muri Congo gufasha umutwe wa m23, kandi ko ibi bigize guhonyora ubusugire bw’ikindi gihugu.

Mu itangazo, abategetsi ba Canada bavuze ko leta yabo yamaganye “ubwicanyi bukomeye mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, bavugamo ibirego byo gutera abasivili, impunzi, ingabo za ONU n’iza karere, hamwe n’ubwicanyi mu kivunge no gushimuta.”

Iki gihugu gihita kivuga ko gifashe ibi byemezo:
Kuba gihagaritse gutanga impushya zo kugurisha serivisi z’ikoranabuhanga mu Rwanda
Kuba gihagaritse ubufatanye n’u Rwanda mu bijanye na business, n’ibijanye no gufasha urwego rw’abikorera.

U Rwanda narwo, mu itangazo rwashyize hanze, ruvuga ko Canada nta buryo yavuga ko ishyigikiye umuhate w’akarere wo kugera ku Mahoro mu gihe ishyira ibirego by’ubwoko bwose ku Rwanda, ikananirwa kubaza Leta ya Congo ibyo ikwiye kubazwa, aha ni mu gihe Kinshasa igaba ibitero ku baturage bayo muri Kivu y’Amajyepfo.

Itangazo ry’u Rwanda rigira riti: “Guceceka kwa Canada kuri ibi bikorwa bikabije bihonyora uburenganzira bwa muntu ntibikwiye kandi biteye isoni, ryongeraho ko izo ngamba Canada yafatiye u Rwanda ntizizakemura amakimbirane.”

Canada yatangaje ibihano ku Rwanda nyuma y’U Bubiligi, u Bwongereza na Amerika yafatiye ibihano minisitiri James Kabarebe.

Ibihugu by’iburengerazuba, bishinja u Rwanda kohereza ingabo zarwo muri Congo gufasha umutwe wa m23 ubu ugenzura ibice bikomeye byo mu Burasizuba bw’iki gihugu, birimo Goma na Bukavu nyuma y’imirwano ikomeye yo mumpera zukwezi kwa mbere no mu kwa kabiri.

Nyamara u Rwanda rwagiye rutera utwatsi ibyo rushinjwa byo kohereza ingabo muri Congo gufasha umutwe wa m23, ibyo kandi n’ubuyobozi bw’uyu mutwe buhakana bwivuye inyuma.

Kimwecyo u Rwanda rwagiye rugaragaza ko rwafashe ingamba zo kurinda imbibi zarwo kuko umutekano w’igihugu cyabo ugeramiwe n’ubufanye bw’umutwe wa FDLR n’ingabo za Leta ya Congo (Fardc).

Na ONU ubwayo ishinja ubutegetsi bw’i Kinshasa gukorana byahafi n’umutwe wa FDLR, nubwo Kinshasa ibihakana.

Tags: CanadaIbihanoU Rwanda
Share40Tweet25Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Perezida Kagame yashyizeho abagize guverinoma nshya.

by Bruce Bahanda
July 25, 2025
0
Perezida Kagame yashyizeho abagize guverinoma nshya.

Perezida Kagame yashyizeho abagize guverinoma nshya. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho guverinoma nshya igizwe n'abaminisitiri 21, abanyamabanga ba Leta 10 n'abandi bayobozi bakuru. Iyi guverinoma nshya...

Read moreDetails

Mu Burusiya habereye impanuka ikomeye y’indege.

by Bruce Bahanda
July 24, 2025
0
Mu Burusiya habereye impanuka ikomeye y’indege.

Mu Burusiya habereye impanuka ikomeye y'indege. Indege yari itwaye abagenzi yakoze impanuka ikomeye mu gihugu cy'u Burusiya, ihitana abantu 48. Amakuru avuga ko iyo ndege yavaga mu mujyi...

Read moreDetails

Perezida Trump yiswe umunyakinyoma.

by Bruce Bahanda
July 24, 2025
0
Perezida Trump yiswe umunyakinyoma.

Perezida Trump yiswe umunyakinyoma. Umuyobozi wo muri Leta ya Ethiopia yanyomoje perezida wa Leta Zunze ubumwe z'Amerika, Donald Trump, nyuma y'aho atangaje ko Amerika yateye inkunga umushinga wo...

Read moreDetails

Ibihugu bikomeye byahagurukiye Israel kubera intambara irimo.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibihugu bikomeye byahagurukiye Israel kubera intambara irimo.

Ibihugu bikomeye byahagurukiye Israel kubera intambara irimo. Ibihugu 25 byo ku isi, ahanini byo mu Burayi byahagurukiye gusaba Israel guhagarika intambara yashoye kuri Gaza. Bikubiye mu itangazo ibi...

Read moreDetails

Ibyatangajwe na perezida wa Ukraine biratanga icyizere cyo kugera ku mahoro ya burundu muri iki gihugu.

by Bruce Bahanda
July 20, 2025
0
Ibyatangajwe na perezida wa Ukraine biratanga icyizere cyo  kugera ku mahoro ya burundu muri iki gihugu.

Ukraine yagaragaje ko ishaka kongera kuganira n'u Burusiya. Leta ya Ukraine yatangaje ko ibiganiro hagati yayo n'u Burusiya ko ari yo nzira yonyine nziza ishobora kubaganisha ku mahoro...

Read moreDetails
Next Post
I Butembo byakaze, Wazalendo basubiranyemo hagwa abatari bake.

I Butembo byakaze, Wazalendo basubiranyemo hagwa abatari bake.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?