Icyo u Bubiligi bwenda gukora mu kwigarurira RDC nka kera.
Mu gihe imyaka 65 ishize Repubulika ya demokarasi ya Congo ibonye ubwingenge, hari impamvu zifatika zituma hibazwa niba koko ubukoloni bwararangiye cyangwa se bwarahinduye indi nshusho, ni mu gihe bivugwa ko u Bubiligi bushaka kongera kwisubiza iki gihugu cya Congo n’imitungo yacyo.
Ni amakuru akubiye mu bushakashatsi, aho agaragaza ko u Bubiligi bwenda kongera kugenzura ibigo bikomeye byo muri RDC byahoze bigenzurwa nabwo mugihe cy’ubukoloni, kuko burashaka kwisubiza imitongo, u butaka ndetse kandi n’amabuye y’agaciro binyuze mu mategeko yahinduwe mu 2006.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko ubukoloni bw’ubukungu bwo bwamaze guhindura isura, nk’uko CNKI yari ishinzwe gucunga umutungo wa Kivu mu gihe cy’u bukoloni, Immoaf igenzura ubutaka n’imiturire, naho Ciminière na Union Minière du Haut Katanga byagenzuraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Nubwo ibi bigo byatakaje ububasha bwabyo mu buryo bugaragara nyuma y’ubwingenge bwa Congo mu 1960, byaje kongera kugira imbaraga binyuze mu mpinduka z’amategeko zabaye muri 2006.
Mu 1966, perezida Mobutu Sese Seko yemeje “Bakajika Law,” itegeko ryatesheje agaciro ibyagombwaga byose by’ubutaka byari byaratanzwe n’abakoloni, bugasubizwa Leta ya Congo. Ariko, mu 2006, perezida Joseph Kabila, ashaka gukomeza kwigwirizaho ubutegetsi, yemeye gukuraho iri tegeko nyuma y’igitutu cy’umunyamabanga wa Leta w’u Bubiligi ushyinzwe ububanyi n’amahanga.
Ibi byongeye kongera guha amahirwe abanyamahanga bafite ibyangombwa by’ubutaka byatanzwe mbere y’ubwingenge kongera gusaba ko ubutaka bwabo bwemerwa nk’ubwabo byemewe n’amategeko.
Hagataho, mu gihe isi iri mu mpinduka zijanye no gucunga ingufu zisimbura ibikomoka kuri peteroli, Congo ni kimwe mu bihugu bifite umutungo kamere ukenewe cyane mu isi. Lithium, Cobalt, Coltan, Manganese na Graphite n’ibindi, bikenewe cyane mu gukora bateri z’imodoka z’amashanyarazi, telephone zigezweho, na mudasobwa byose biboneka kubwinshi muri iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Kurundi ruhande, ubu bushakashatsi bugaragaza ko leta y’u Bubiligi ifite inyota ikomeye yo kongera kwinjira muri iki gihugu cya RDC nk’intumwa y’ibihugu by’u Burayi na Leta Zunze ubumwe z’Amerika, kugira ngo igire uruhare mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Harimo ko iharanira ko imvururu zikomeza kuba mu Burasizuba bw’iki gihugu cya RDC, bikaba bifitanye isano n’uyu mugambi wo gushaka kugenzura umutungo kamere uri muri iki gihugu.
Ubu bushakashatsi bw’ibaza buti: “Niba ibigo by’u bukoloni byari bishinzwe kugenzura ubutaka n’amabuye y’agaciro byarasubiranye uburenganzira ku butaka byari bifite, bivuze ko ubukoloni butarangiye. Ahubwo bwahinduye inshusho.”
Ikindi nyuma yo gukuraho Bakajika Law, bigaragaza ko RDC yatanze icyuho cyatuma ubutaka bw’ubukoloni bugumana agaciro. Amakimbirane yo mu Burasizuba bwa Congo ashobora kuba afite isano n’uyu mugambi wo kwigarurira ubutaka no kugenzura umutungo w’igihugu.
Bigaragaza kandi ko hashize igihe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro burimo gukorwa n’ibigo bikomeye by’amahanga byaguze imitungo y’ibi bigo by’u bukoloni. Niba ntacyakorwa, mu myaka mike iri imbere, RDC ishobora kwisanga umutungo wayo uri mu maboko y’ibigo by’amahanga, kandi abaturage bagakomeza gusigara nta nyungu bawukuramo.
Ikibazo cy’ingenzi ni kimwe, kigira kiti: “Ese Congo izabasha guhagarika umugambi wo gusubira mu bukoloni bushya, cyangwa se ibashe guhagarika u Bubiligi n’ibihugu by’iburengerazuba byatangiye urugendo rwo kongera kwigarurira umutongo kamere wo muri iki gihugu cyabo cya Congo?”