Perezida w’u Burundi yavuze ibyo gutera u Rwanda, avuga n’impamvu abantu batamenya imbaraga igisirikare cye gifite.
Perezida w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayisimiye yatangaje ko afite umugambi wo gutera igihugu cy’u Rwanda, kandi ngo ingabo ze zikagera i Kigali ahazwi nk’umurwa mukuru w’iki gihugu cy’u Rwanda, anagaragaza ko impamvu abantu batamenya imbaraga igisirikare cye gifite, ngo ni ukubera badasaba Imana ngo ibahishurire ibanga ryazo.
Hari mu kiganiro uyu mukuru w’iki gihugu cy’u Burundi yagiranye n’igitangaza makuru cya BBC.
Muri iki kiganiro perezida w’u Burundi yagize ati: “U Rwanda rwashimye gutera u Burundi ruciye muri Congo, natwe i Kigali si kure duciye mu Kirundo.”
Kirundo akaba ari imwe mu ntara zigize igihugu cy’u Burundi, aho irimo n’umupaka uhuza iki gihugu cy’u Burundi n’u Rwanda.
Uyu mukuru w’iki gihugu cy’u Burundi yatangaje ibi mu gihe n’ubundi amaze iminsi avuga intambara ku Rwanda.
Bizwi ko iyi ntambara yatangiye kuyivuga mu kwezi kwa mbere ndetse na mbere yaho, ubwo yari kumwe n’abahagariye ibihugu byabo i Bujumbura mu Burundi.
Icyo gihe yavuze ko ashinja u Rwanda kuba rufite umugambi wo gutera igihugu cye, anateguza amahanga ko natagira icyo akora ngo ahagarike u Rwanda ashinja gutera Congo, intambara izahita iba iyarusange.
Mu kwezi gushize, ubwo Ndayisimiye yari yasuye abaturage bo mu ntara ya Kirundo, nabwo yatangaje ko ari gutegura kurwana n’u Rwanda, asaba abaturage be kwitegura kurwana.
Yagize ati: “Mwebwe mwitegure, ntimugire ubwoba, bariya turaziranye. Mu bugesera muraziranye, kuva kungoma ya cyami ntibigeze batunesha, ubu ni bwo badushobora? Mu bibutse muti muzi mu Kirundo aho byavuye?”
Uyu mukuru w’iki gihugu cy’u Burundi aheruka kandi kumvikana avuga ko u Rwanda rwenda gutera igihugu cye, nibyo yatangaje ubwo yari yitabiriye amasengesho yari yateguwe n’itorero rya Eglise Vision de Jesus Krist, maze agihabwa Ijambo muri ayo masengesho avuga ko nubwo u Rwanda rufite ingabo zikomeye ariko ko ize zizirenze.
Yagize ati: “Ibi barota ngo batera u Burundi njyewe mbifata nk’ibisanzwe. Narumvise bavuga ngo ingabo z’u Rwanda zirakomeye, nti iyo muba muzi nanjye ingabo mfite ba sha! Iyo baba bazi ingabo mfite! Bazimenya gute bataganira n’Imana ngo ibireke ibanga ryazo?
Ndayisimiye kandi yatangaje ko u Rwanda ni rutera igihugu cye ingabo zarwo zizaribwa n’amavubi.
Ati: “U Burundi bufite ingabo, iziboneka n’izitaboneka. U Burundi burarinzwe ndababwiye. Dufite ingabo. Iyo baba babona ibyo mbona. Imana ishobora kuvuga iti ‘mavubi, mugende mu barye’ amavubi akabarya.”
Ibi akaba yarabitangaje nyuma yo gushinja u Rwanda kuba ari rwo ruri inyuma y’ubwicanyi bushingiye ku moko bumaze igihe bubera mu Burundi no muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Kugeza ubu ntacyo u Rwanda ruravuga kuri ibi perezida w’u Burundi arushinja.
Gusa, perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yari aheruka gutangaza ko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo umubano w’ibihugu byombi (u Burundi n’u Rwanda), umaze igihe warazambye wongere ugaruke.