Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Perezida w’u Burundi yavuze ibyo gutera u Rwanda, avuga n’impamvu abantu batamenya imbaraga igisirikare cye gifite.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
March 25, 2025
in World News
0
Perezida w’u Burundi yavuze ibyo gutera u Rwanda, avuga n’impamvu abantu batamenya imbaraga igisirikare cye gifite.
92
SHARES
2.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida w’u Burundi yavuze ibyo gutera u Rwanda, avuga n’impamvu abantu batamenya imbaraga igisirikare cye gifite.

You might also like

Ibitero by’u Burusiya kuri Ukraine byongeye gukaza umurego.

U Burusiya bwavuze ko ibihugu bishobora kwisanga mu ntambara ya gatatu y’isi.

Umuherwe Musk na perezida Trump bari inshuti ibyabo byakomeye.

Perezida w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayisimiye yatangaje ko afite umugambi wo gutera igihugu cy’u Rwanda, kandi ngo ingabo ze zikagera i Kigali ahazwi nk’umurwa mukuru w’iki gihugu cy’u Rwanda, anagaragaza ko impamvu abantu batamenya imbaraga igisirikare cye gifite, ngo ni ukubera badasaba Imana ngo ibahishurire ibanga ryazo.

Hari mu kiganiro uyu mukuru w’iki gihugu cy’u Burundi yagiranye n’igitangaza makuru cya BBC.

Muri iki kiganiro perezida w’u Burundi yagize ati: “U Rwanda rwashimye gutera u Burundi ruciye muri Congo, natwe i Kigali si kure duciye mu Kirundo.”
Kirundo akaba ari imwe mu ntara zigize igihugu cy’u Burundi, aho irimo n’umupaka uhuza iki gihugu cy’u Burundi n’u Rwanda.

Uyu mukuru w’iki gihugu cy’u Burundi yatangaje ibi mu gihe n’ubundi amaze iminsi avuga intambara ku Rwanda.

Bizwi ko iyi ntambara yatangiye kuyivuga mu kwezi kwa mbere ndetse na mbere yaho, ubwo yari kumwe n’abahagariye ibihugu byabo i Bujumbura mu Burundi.

Icyo gihe yavuze ko ashinja u Rwanda kuba rufite umugambi wo gutera igihugu cye, anateguza amahanga ko natagira icyo akora ngo ahagarike u Rwanda ashinja gutera Congo, intambara izahita iba iyarusange.

Mu kwezi gushize, ubwo Ndayisimiye yari yasuye abaturage bo mu ntara ya Kirundo, nabwo yatangaje ko ari gutegura kurwana n’u Rwanda, asaba abaturage be kwitegura kurwana.

Yagize ati: “Mwebwe mwitegure, ntimugire ubwoba, bariya turaziranye. Mu bugesera muraziranye, kuva kungoma ya cyami ntibigeze batunesha, ubu ni bwo badushobora? Mu bibutse muti muzi mu Kirundo aho byavuye?”

Uyu mukuru w’iki gihugu cy’u Burundi aheruka kandi kumvikana avuga ko u Rwanda rwenda gutera igihugu cye, nibyo yatangaje ubwo yari yitabiriye amasengesho yari yateguwe n’itorero rya Eglise Vision de Jesus Krist, maze agihabwa Ijambo muri ayo masengesho avuga ko nubwo u Rwanda rufite ingabo zikomeye ariko ko ize zizirenze.

Yagize ati: “Ibi barota ngo batera u Burundi njyewe mbifata nk’ibisanzwe. Narumvise bavuga ngo ingabo z’u Rwanda zirakomeye, nti iyo muba muzi nanjye ingabo mfite ba sha! Iyo baba bazi ingabo mfite! Bazimenya gute bataganira n’Imana ngo ibireke ibanga ryazo?

Ndayisimiye kandi yatangaje ko u Rwanda ni rutera igihugu cye ingabo zarwo zizaribwa n’amavubi.

Ati: “U Burundi bufite ingabo, iziboneka n’izitaboneka. U Burundi burarinzwe ndababwiye. Dufite ingabo. Iyo baba babona ibyo mbona. Imana ishobora kuvuga iti ‘mavubi, mugende mu barye’ amavubi akabarya.”

Ibi akaba yarabitangaje nyuma yo gushinja u Rwanda kuba ari rwo ruri inyuma y’ubwicanyi bushingiye ku moko bumaze igihe bubera mu Burundi no muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Kugeza ubu ntacyo u Rwanda ruravuga kuri ibi perezida w’u Burundi arushinja.

Gusa, perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yari aheruka gutangaza ko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo umubano w’ibihugu byombi (u Burundi n’u Rwanda), umaze igihe warazambye wongere ugaruke.

Tags: Ingabo zeNdayishimiyeU BurundiU Rwanda
Share37Tweet23Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Ibitero by’u Burusiya kuri Ukraine byongeye gukaza umurego.

by Bruce Bahanda
June 6, 2025
0
Ibitero by’u Burusiya kuri Ukraine byongeye gukaza umurego.

Ibitero by'u Burusiya kuri Ukraine byongeye gukaza umurego. Imirwano yakajije umurego mu bitero bikomeye biri kugabwa mu bice byinshi byo muri Ukraine, aho biri kugabwa n'igisirikare cy'u Burusiya....

Read moreDetails

U Burusiya bwavuze ko ibihugu bishobora kwisanga mu ntambara ya gatatu y’isi.

by Bruce Bahanda
June 6, 2025
0
U Burusiya bwavuze ko ibihugu bishobora kwisanga mu ntambara ya gatatu y’isi.

U Burusiya bwavuze ko ibihugu bishobora kwisanga mu ntambara ya gatatu y'isi. Ambasaderi w'u Burusiya mu Bwongereza yashinje iki gihugu kugira uruhare mu bitero bya dones Ukraine iherutse...

Read moreDetails

Umuherwe Musk na perezida Trump bari inshuti ibyabo byakomeye.

by Bruce Bahanda
June 6, 2025
0
Umuherwe Musk na perezida Trump bari inshuti ibyabo byakomeye.

Umuherwe Musk na perezida Trump bari inshuti ibyabo byakomeye. Ubushuti bwari hagati ya Elon Musk na perezida wa Leta Zunze ubumwe z'Amerika, Donald Trump bwarangiye nyuma y'aho uyu...

Read moreDetails

Icyo isi itegereje nyuma y’ikiganiro perezida wa Amerika yagiranye na mugenzi we w’u Burusiya.

by Bruce Bahanda
June 6, 2025
0
Icyo isi itegereje nyuma y’ikiganiro perezida wa Amerika yagiranye na mugenzi we w’u Burusiya.

Icyo isi itegereje nyuma y'ikiganiro perezida wa Amerika yagiranye na mugenzi we w'u Burusiya. Perezida w'u Burusiya Vradimir Putin yabwiye mugenzi we wa Leta Leta Zunze ubumwe z'Amerika,...

Read moreDetails

U Bubiligi bwisubiyeho ku cyemezo bwari bwafashe, umwe mu bayobozi b’u Rwanda ararushimira.

by Bruce Bahanda
June 5, 2025
0

U Bubiligi bwisubiyeho ku cyemezo bwari bwafashe, umwe mu bayobozi b'u Rwanda ararushimira. U Bubiligi bwemereye ishirahamwe ry'abakinyi bisiganwa ry'amagare kwitabira shampiyona (champion) y'isi iteganyijwe kubera i Kigali...

Read moreDetails
Next Post
I Fizi: Mai-Mai iri mugahinda gakomeye nyuma yuko uwari umuyobozi wayo aryamiye ukuboko kwa bagabo.

Iby'igitero cyagabwe ku Bilalombili mu Mikenke.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?