Gen Muhozi yahuye na perezida Ramaphosa amushikiriza n’ubutumwa bwa perezida Museveni.
Umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda, General Kainarugaba Muhoozi, ejo ku wa gatatu tariki ya 03/04/2025, yahuye na perezida wa Afrika y’Epfo, Cyirl Ramaphosa banagirana ibiganiro.
Ni amakuru yatangajwe na minisitiri w’ingabo za Uganda, aho yagaragaje ko Gen Muhoozi yashikirije ubutumwa perezida wa Afrika y’Epfo ubutumwa bw’ingenzi bwa perezida Yoweli Kaguta Museveni.
Muhoozi yahuye na Ramaphosa mu gihe umwuka ukomeje kuba mubi mu karere k’ibiyaga bigari, aho usanga akenshi biva ku ntambara iri kubera mu Burasizuba bwa Congo.
Ubutegetsi bwa Uganda buvuga ko ibiganiro hagati ya General Muhoozi na Ramaphosa byibanze ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi no gukemura amakimbirane arangwa mu karere ibi bihugu byambi biherereyemo.
Kimwecyo, kugeza ubu ubutumwa perezida Yoweli Kaguta Museveni yageneye uwabo ntiburamenyekana, ariko kandi uyu minisitiri w’ingabo za Uganda yavuze ko ubwo butumwa bujanye nuko umutekano wifashe mu karere.
