• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, September 6, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Icyo isi itegereje nyuma y’ikiganiro perezida wa Amerika yagiranye na mugenzi we w’u Burusiya.

minebwenews by minebwenews
June 6, 2025
in World News
0
Icyo isi itegereje nyuma y’ikiganiro perezida wa Amerika yagiranye na mugenzi we w’u Burusiya.
71
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Icyo isi itegereje nyuma y’ikiganiro perezida wa Amerika yagiranye na mugenzi we w’u Burusiya.

You might also like

Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y’ingabo avuga n’impamvu

Icyemezo gikakaye n’icyo ubutabera bw’i Dubai bwafashe ku mwana w’umukobwa w’imyaka 23

U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango

Perezida w’u Burusiya Vradimir Putin yabwiye mugenzi we wa Leta Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, ko agiye kwihorera ku gitero cya cya Ukraine cy’amateka iheruka kugaba ku butaka bw’igihugu cye kikangiza byinshi birimo n’intwaro kirimbuzi.

Bikubiye mu kiganiro uyu mukuru w’igihugu cy’u Burusiya yagiranye n’uwa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, ni ikiganiro amakuru agaragaza ko cy’amaze iminota 75, bivuze ko cyamaze isaha n’iminota cyumi nitanu.

Perezida wa Amerika warangije agira icyavuga kuri iki kiganiro yagiranye na perezida w’u Burusiya, yagaragaje ko Putin yamuhishuriye ko agomba kwihorera kuri iki gitero, kabone ngo nubwo baganiraga ku mahoro.
Trump yemeje ko nta cyemezo cyafashwe ku ihagarikwa ry’intambara muri Ukraine.

Ni mu gihe perezida wa Ukraine nawe, Volodymyr Zelensky yateye utwatsi ibyo yise “ultimatum” y’u Burusiya, asaba ihagarikwa ry’intambara ryihuse kandi ridafite ibyo risaba. Yanasabye abatera nkunga be kudacika intege imbere y’ibyago by’ihorera ry’u Burusiya.

Putin ashyira imbere kwihorera kubera igitero cya drones Ingabo za Ukraine zagabye ku butaka bw’igihugu cye cyiswe “operation spider’s web.” Bivugwa ko iki gitero Ukraine yagiteguye mu gihe cy’umwaka n’amezi atandatu, cyibasira ibirindiro bine by’indege za gisirikare z’u Burusiya. Kuko cyanashwanyaguje n’indege z’intambara 40.

Amashusho ya satellite yagaragaje indege za Tu-95 na Tu-22M zangiritse ku kibuga cya Belaya.

Putin yanavuganye na Papa Leo XIV, uyu muyobozi wa kiliziya gatolika amusaba ubushake bwo kugera ku mahoro.
Putin avuga ko yifuza amahoro binyuze mu biganiro, ariko ashinja Ukraine ibikorwa by’iterabwaba ku butaka bw’u Burusiya.

Trump uyu waganiriye na Putin, ubwo yarimo yiyamamaza ku mwanya w’u mukuru w’igihugu cya Amerika, hari aho yageze avuga ko we ashobora kurangiza intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya mu gihe cy’amazaha 24 gusa, ariko kugeza ubu nta cyemezo gifatika cyafashwe. Abatavuga rumwe na we bavuga ko uburyo bwe bwo kutamagana Putin bushobora gukomeza intambara.

Mu gihe bikiruko, isi yose itegereje igisubizo cy’u Burusiya, mu gihe impaka ku mahoro n’intambara zikomeje kwiyongera.

Tags: ikiganiroIntambaraPutinTrump
Share28Tweet18Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y’ingabo avuga n’impamvu

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y’ingabo avuga n’impamvu

Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y'ingabo avuga n'impamvu Perezida wa Leta Zunze ubumwe z'Amerika, Donald Trump yahinduye izina rya minisiteri y'ingabo ayita minisiteri y'intambara, avuga ko isi...

Read moreDetails

Icyemezo gikakaye n’icyo ubutabera bw’i Dubai bwafashe ku mwana w’umukobwa w’imyaka 23

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Icyemezo gikakaye n’icyo ubutabera bw’i Dubai bwafashe ku mwana w’umukobwa w’imyaka 23

Icyemezo gikakaye n'icyo ubutabera bw'i Dubai bwafashe ku mwana w'umukobwa w'imyaka 23 Umukobwo w'imyaka 23 y'amavuko witwa Mia O'Brien ukomoka mu ntara ya Liverpool mu Bwongereza urukiko rw'i...

Read moreDetails

U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango

U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango Mu karasisi gakomeye aho u Bushinwa bwamuritse intwaro zimwe zitari zizwi hamwe n'abasirikare ibihumbi batambuka badasobanya,...

Read moreDetails

U Burusiya bwavuze impamvu bugiye gutera inkunga Aba-Taliban

by minebwenews
August 31, 2025
0
U Burusiya bwavuze impamvu bugiye gutera inkunga Aba-Taliban

U Burusiya bwavuze impamvu bugiye gutera inkunga Aba-Taliban Guverinoma y'u Burusiya yasezeanyije iy'Aba-Taliban kuyitera inkunga kurushaho uko bwahoraga buyibatera. Bisanzwe bizwi ko Leta y'Aba-Taliban ko ari yo iyoboye...

Read moreDetails

Kubera telefone minisitiri w’intebe wa Thailand yegujwe

by minebwenews
August 31, 2025
0
Kubera telefone minisitiri w’intebe wa Thailand yegujwe

Kubera telefone minisitiri w'intebe wa Thailand yegujwe Urukiko rw'ikirenga rwo muri Thailand rwafashe icyemezo cyo kweguza minisitiri w'intebe w'iki gihugu, Poetongtarn Shinawatra, kubera ikiganiro cya telefone yagiranye na...

Read moreDetails
Next Post
Umuherwe Musk na perezida Trump bari inshuti ibyabo byakomeye.

Umuherwe Musk na perezida Trump bari inshuti ibyabo byakomeye.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?