• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, October 20, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Ibya Amerika ku ntambara ihanganishije Israel na Iran.

minebwenews by minebwenews
June 19, 2025
in World News
0
Byakomeye i Washington DC hoherejwe intumwa kuja gushinja Tshisekedi kuyobora nabi.
78
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibya Amerika ku ntambara ihanganishije Israel na Iran.

You might also like

Uheruka kuvugwaho na perezida w’u Burundi yamusabye ko bohurira mu kiganiro

Gen.Muhoozi yagize icyo avuga kubakomeje kuvuga ku buzima bwa se

Madagascar iraramutswa perezida mushya

Perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yagaragaje ko igihugu cye gishyigiye byeruye Israel mu ntambara irimo na Iran.

Amakuru avuga ko Trump ashyigikiye gahunda yo gutera Iran yatangajwe bwa mbere n’igitangazamakuru cya The Wall Street Journal cyo muri Amerika.

Iki gitangazamakuru cyavuze ko Amerika yafashije Israel mu bitero yagabye muri Iran murukerera rwo ku wa gatanu.

Yayifashije kandi ubwo Iran yayiteraga ikayifasha mu buryo bwo gukumira ibisasu byaraswaga muri Israel.

Mu ijambo ryo ku wa gatatu Khamenei yatangaje acyaha Trump, avuga ko uruhare rwa gisirikare rw’Amerika urwo ari rwo rwose, yaruhuriramo n’akaga yongeraho ati: “Igihugu cya Iran ntikizamanika amaboko.”

Trump yahise apfobya ukwo kwanga kumanika amaboko, aho yagize ati: “Amahirwe masa ariko yongera kwanga guhishyura gahunda ze. Yagize ati: “Ndashaka kuvuga nta muntu n’umwe uzi icyo ngiye gukora.”

“Ku manika amaboko nta yandi mananiza ibyo bivuze ko nabirambiwe.”

Hagataho, Israel yagabye ibindi bitero bya gisirikare kuri Iran, irasa ahari ibisasu bya misile no kubigo bya nucléaire.

Ariko ibi bitero, Iran yavuze ko yabisubije , ndetse igaragaza ko mu kubisubiza yakoresheje misile zihuta cyane.

Bwari ubwa mbere Khamenei itangaje ku mugaragaro kuva ku wa gatanu ubwo Israel yatangiraga kugaba ibitero kuri Iran avuga ko ari ibyo gukumira.

Ambasaderi wa Iran mu muryango w’Abibumbye, yanenze Trump, mu nyandiko ze yacyishije kuri Twitter, yagize ati: “Iran ntabwo ijya mu biganiro ku gahato, ndetse rwose ntabwo izabigirana nagashozantambara utakigezweho wiziritse ku kwigaragaza.”

Yongeye kandi ati: “Nta munya-Iran wigeze na rimwe yikubita hasi imbere y’amarembo ya White House.”

“Ikintu cyonyine gisuzuguritse cyane kurusha ibinyoma bye ni inkenke y’ubugwari ye yo kwica umutegetsi w’ikirenga wa Iran.”

Iyi ntambara y’amagambo yabaye mu gihe Abanya-Iran bakomeje guhunga bava mu murwa mukuru w’iki gihugu cyabo , usanzwe utuwe n’abaturage miliyoni 10, bashaka aho bahungira ibitero bya Israel.

Minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, ku wa gatatu yatangaje ko ingabo z’igihugu cye zirimo gutera imbere intambwe ku yindi zerekeza ku gukuraho inkenke ziterwa n’ibigo bya nucléaire bya misile byo mu bwoko bwa “ballestic.”

Yagize ati: “Tugenzura ikirere cyo hejuru ya Tehran turimo kurasa n’imbaraga nyinshi cyane ku butegetsi bw’aba-ayotallah. Turmo kurasa ku bigo bya nucléaire, kuri za misile, ku byicaro bikuru, ibirango by’ubutegetsi.

Minisitiri w’Ingabo za Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Peter Hegseth yabwiye akanama ko mu nteko ishinga amategeko umutwe wa ba sena ko Pentagon (ibiro bikuru by’ingabo za Amerika) ko yiteguye gushyira mu ngiro itegeko iryo ariryo ryose yahabwa na Trump.

Ibi yabivuze mu gihe Ingabo za Amerika zarimo zisuganya mu karere k’uburasirazuba bwo hagati.

Indege z’intambara za Amerika zirimo izo mu bwoko bwa F-22 na F-35 zagaragaye zerekeza gufasha Israel, bikavugwa ko zabonywe n’ikorana buhanga rya internet.

Kimwecyo aya makuru akomeza avuga ko Amerika ntirageza ubusabe bwayo ku Bwongereza bwo gukoresha ibibuga by’indege byayo.

Kuva ku wa gatatu, Ambasade y’Amerika iri i Tel Aviv yatangaje gahunda yo guhungisha Abanyamerika ubu bari muri Israel. Umubare w’Abanyamerika bashaka guhunga bava muri Israel ntuzwi ndetse ntibizwi niba igisirikare cy’Amerika cyafasha mu kuhabakura mu ndege.

Kuva Israel yatangira ibitero byayo kuri Iran ku wa gatanu, bimaze kwica abantu 585, nk’uko imiryango itandukanye igenda ibivuga.

Iyo miryango igaragaza ko abishwe 239 ari abasivili naho 126 ni abo mu nzego z’umutekano.

Iran mu kwihorera yarashe misile zigera kuri 400 kuri Israel, zica abantu 24, bose b’abasivili, nk’uko abategetsi bo muri Israel babivuga.

Televiziyo ya Iran yaburiye abaturage b’iki gihugu ko bakwiye kwirengangiza amashusho adafite icyo avuze , isaba aba baturage guhaguruka bakarwanirira igihugu cyabo. Ni mu gihe iyi televisiyo yinjiriwe mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Yagize iti: “Nubona ubutumwa budafite icyo buvuze igihe urimo kureba televiziyo, biraba bitewe n’umwanzi urimo kudurumbanya umuyoboro w’ibimenyetso by’icyogajuru.”

Bigaragara ko aba- hackers binjiriye iyo televiziyo bagatangaza ibyo gushinja Iran kunanirwa kuyobora iki gihugu.

Ahanini ayo mashusho agaragazwa kuri iyo televiziyo ni ayi myigaragambyo yagiye abera muri iki gihugu mu mwaka wa 2022.

Tags: AmerikaUruhare
Share31Tweet20Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Uheruka kuvugwaho na perezida w’u Burundi yamusabye ko bohurira mu kiganiro

by Bahanda Bruce
October 20, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Uheruka kuvugwaho na perezida w'u Burundi yamusabye ko bohurira mu kiganiro Pacifique Nininahazwe ukuriye ishirahamwe rya FECODE, rizwiho gutabariza Abarundi bari mukaga, nyuma y'uko aheruka kuvugwaho ibyo we...

Read moreDetails

Gen.Muhoozi yagize icyo avuga kubakomeje kuvuga ku buzima bwa se

by Bahanda Bruce
October 19, 2025
0
Gen.Muhoozi yagize icyo avuga kubakomeje kuvuga ku buzima bwa se

Gen.Muhoozi yagize icyo avuga kubakomeje kuvuga ku buzima bwa se General Kainarugaba Muhoozi, umugaba mukuru w'Ingabo za Uganda, akaba kandi n'umuhungu wa perezida w'iki gihugu, yaburiye abakwiza ibihuha...

Read moreDetails

Madagascar iraramutswa perezida mushya

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Madagascar iraramutswa perezida mushya

Madagascar iraramutswa perezida mushya Colonel Michael Randrianinina ni we wagizwe umukuru w'igihugu cya Madagascar, nyuma y'aho habaye imyigaragambyo igasiga perezida w'iki gihugu Andry Rajoelina agihunze. Ku munsi w'ejo...

Read moreDetails

Abari baje gusezera kuri Raila Odinga barashweho bamwe bahasiga ubuzima

by Bahanda Bruce
October 17, 2025
0
Odinga  war’uzwi cyane muri politiki ya Kenya yitabye Imana

Abari baje gusezera kuri Raila Odinga barashweho bamwe bahasiga ubuzima Igipolisi cya Kenya cyarashe ku bari baje gusezera kuri Raila Odinga, babiri muri bo bakahasigaye ubuzima, mu gihe...

Read moreDetails

Urupfu rwa Odinga rutumye hatumizwa inama y’ikubagahu muri Kenya

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
Odinga  war’uzwi cyane muri politiki ya Kenya yitabye Imana

Urupfu rwa Odinga rutumye hatumizwa inama y'ikubagahu muri Kenya Perezida William Samue Ruto wa Kenya, yatangaje ko yahamagaje inama y'inama nkuru y'umutekano wa Leta nyuma y'urupfu rwa Raila...

Read moreDetails
Next Post
Havuzwe amakuru y’uburyo Abanyamulenge bongeye gutotezwa i Uvira.

Havuzwe amakuru y'uburyo Abanyamulenge bongeye gutotezwa i Uvira.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?