Iby’igitero cyagabwe mu Rugezi
Amakuru aturuka mu Rugezi mu majy’Epfo ashyira uburengerazuba bwa teritware ya Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo, avuga ko hagabwe igitero cy’ihuriro ry’ingabo za Congo, ariko ko kitigeze kihatinda, kuko Twirwaneho yahise igisubiza inyuma rugikubita.
Ni mu butumwa bwanditse twahawe kuri Minembwe Capital News, aho buvuga ko umutwe wa Twirwaneho wavugutiye umuti ingabo za FARDC n’abambari bazo bari bawugabyeho kiriya gitero.
Ubwo butumwa bugira buti: “Ingabo za Leta, igitero zagabye mu Rugezi nticyahatinze, Twirwaneho yahise igisubiza inyuma ako kanya.”
Iki gitero cyahagabwe amasaha y’igitondo cya kare cyo kuri iki cyumweru tariki ya 07/09/2025.
Kigabwa ahitwa ku w’Ihene n’i Muchikachika, aha akaba ari mu bice bigenzurwa n’umutwe wa Twirwaneho kuva mu mpera z’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka, nyuma y’aho uhirukanye Wazalendo, FDLR, Ingabo z’u Burundi, utaretse n’iza RDC.
Amakuru akomeza avuga ko Twirwaneheho mu kwirukana ruriya ruhande rwa Leta rwarirwayigabyeho iki gitero yaberekeje mu gice cya Gasiro werekeza i Milimba ahazwi nko mu ndiri ikomeye ya FDLR na Wazalendo.
Iki gitero cyaje gukurikira ikindi cyahagabwe hagati muri iki cyumweru no mu ntangiriro zacyo.
Ndetse ibindi byagiye bigabwa mu Mikenke mu bice byayo bitandukanye harimo n’ibyagabwe ku Bilalombiri. Ariko byose byagiye birangira uyu mutwe wa Twirwaneho ubisubije inyuma.