Abanyamulenge badaciye ku ruhande babwiye Meya wa Uvira akaga bari gukorerwa, n’impamvu bagakorerwa
Abanyamulenge batuye mu mujyi wa Uvira muri Kivu y’Amajyepfo babwiye Meya w’uyu mujyi akababaro kabo n’ubugome bakomeje gukorerwa na Wazalendo, na we abizeza amahoro n’umutekano.
Hari mu kiganiro cyahuje Meya n’aba Banyamulenge, kikaba cyarabaye aha’rejo ku cyumweru tariki ya 07/09/2025.
Minembwe Capital News yamenye ko iki kiganiro cyari cyahamagajwe na Meya, Abanyamulenge n’abo mu kumwitaba bagenda ari batandatu.
Bageze iwe ababwira icyo yabahamagariye ko ari mu rwego rwo kugira ngo bigane hamwe kubiri kubabaho, ariko bitagera ku bundi bwoko, kandi bose ari Abanye-kongo.
Amaze kubaha ijambo, na bo bamwereka ivangura rishyingiye ku bwoko bari gukorerwa, aho banahereye ku byabaye tariki ya 25/08/2025, ubwo bari bagiye gushyingura umurambo wa Colonel Gisore Patrick. Ariko bakangirwa ku mushyingura kubera ari Umunyamulenge, ndetse kandi ngo bakorerwa n’ihohoterwa riteye ubwoba.
Bamusobanurira ko ibi bitari kuba intandaro y’umutekano muke kuri bo, ngo kuko uyu yari umusirikare wa Leta.
Ikindi bavuze ko kuza kwa General Olivier Gasita bitari bikwiye kubagiraho ingaruka, ngo kuko byavuye ku cyemezo cyafashwe na perezida Felix Tshisekedi, kandi mu kugifata ntibabigendanyemo inama.
Bavuga kandi ko Tshisekedi yahamutumye nk’umusirikare w’Umunyekongo apana nk’umunyamulenge.
Banamweretse ibyo bakomeje guhura nabyo birimo kunyagwa, gushimutwa, gukubitwa, gusenyerwa amatorero n’ibindi.
Baboneraho no kumubwira ko ubu bigeze naho bangirwa kujya bavoma amazi, kandi ko ibyo bidafitanye isano no kuza kwa General Olivier Gasita ahubwo ko ari wa mugambi w’ubwicanyi wo kumaraho ubwoko bw’Abanyamulenge barimo gukora.
Ibyanyazwe bamubwiye ko byajanwe n’abantu bazwi, kandi ko naho byajanwe hazwi, bityo bavuga ko bakeneye kurenganurwa.
Bavuga kandi ko ibyo babikorerwa mu maso ya Leta, ariko ntibarebe ngo ibasure cyangwa ngwigire icyo ibihinduraho.
Meya mu kubasubiza yababwiye ko muri we hatavamo isoko yo kubagirira nabi. Abasobanurira ko haba Wazalendo babi n’abeza, ati rero abo babi nibo babujije abaturage amahoro.
Maze abasezeranya ko agiye guhaguruka ku kibazo cy’umutekano, kandi ko agihagurukanamo imbaraga zose zishoboka.
Avuga ko agiye gushyiraho na komisiyo izabikurikirana.
Sibyo gusa kuko kandi yabijeje y’uko abanyazwe ibintu, bazabisubizwa harimo n’ibikoresho by’urusengero rwa CADEC aho amahano menshi yakorewe na Wazalendo.
Yasoje ababwira ko ari butangire no gukora ibiganiro ku maradio yaha i Uvira kugira ngo arusheho guhagurukira ikibazo cy’umutekano muke ahanini uri kuba ku Banyamulenge gusa.