U Rwanda mu magambo akarishye rwasubije RDC irushinja kuryanisha Wazalendo na FARDC
Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo bushinja ingabo zarwo kuryanisha Wazalendo n’Ingabo z’iki gihugu cyabo cya RDC(Fardc ).
U Rwanda rwabitangaje rubinyujije kuri minisitiri warwo w’ubanye n’amahanga, Olivier Nduhungurehe, aho yamaganye umuvugizi wa RDC, Patrick Muyaya wavuze ko ingabo z’u Rwanda (RDF) ari zo zirinyuma y’isubiranamo rya Wazalendo na FARDC muri Uvira.
Hari nyuma y’aho Muyaya yari yatangaje ko intumwa za RDC ziyobowe na minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Jacquemain Shaban zagiye i Uvira mu rwego rwo kugira ngo zihoshye umwuka mubi uri hagati ya FARDC na Wazalendo.
Muyaya asobanura ko ibikorwa byo kuryanisha Wazalendo na FARDC muri Uvira byatewe n’ingabo z’u Rwanda n’umutwe wa M23, anahamya ko ari byo byabyaye imbarutso y’imyigaragambyo iheruka kubera muri icyo gice yo kwamgana Brigadier General Olivier Gasita wahatumwe na perezida Felix Tshisekedi kuhayobora mu rwego rwa gisirikare.
Minisitiri Nduhungurehe mu gusubiza Muyaya yavuze ko ibyo avuga ari icengezamatwara rye ridashobora guhisha ubugizi bwa nabi bwa Wazalendo muri Uvira, aho barimo kwanga Gen Gasita kugira ngo atayobora umuhango wo gushingura Col Gisore Patrick, kubera ko ari Umututsi.
Yanibukije Muyaya ko Wazalendo baheruka kumenyesha Abanyamulenge n’abandi Banye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi ko basigaranye iminsi 10 yo kuba bavuye muri RDC, bagasubira iwabo mu Rwanda nk’uko babivuga, ikanaha abana intwaro kugira ngo bajye kwica Abatutsi n’abasa nabo.
Minisitiri Nduhungurehe yakomeje avuga ko Wazalendo bica bakanakubita abo bita Abatutsi bose bo muri iki gihugu cya RDC.
Ubundi kandi yibukije Muyaya ko leta yabo ikorana n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Yagaragaje kandi ko mu gihe Leta ya Congo yananiwe kugenzura Wazalendo, itagomba guhisha amakosa yakoze yo kurema iri huriro no gukomeza kurishyigikira mu gihe rikomeje ubugizi bwa nabi, ahubwo ko igomba kwirengera ingaruka z’ibikorwa byaryo.
Tubibutsa ko mu cyumweru gishyize, ni bwo Wazalendo bakoze imyigaragambyo yo kwamgana Brigadier General Olivier Gasita. Bavuga ko batamushaka i Uvira, banamushinja ubugambanyi ndetse no kwica Wazalendo i Kindu mu ntara ya Maniema.