Nangaa yakwennye Tshisekedi uvuga ko afite zahabu, anatanga igisubizo ku bavuga ko u Rwanda rutera inkunga AFC/M23, ndetse avuga n’intego nyamukuru yabo
Corneille Nangaa umuhuza bikorwa w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23, yongeye gushimangira ko intego y’iri huriro abereye umuyobozi ko ari ugukuraho perezida Felix Tshisekedi, maze asubiza umunyamakuru wa mubajije iby’inkunga bavuga ko u Rwanda rumuha, amubwira ko ari ikinyoma cyambaye ubusa.
Ni mu kiganiro uyu muhuza bikorwa wa AFC/M23 yagiranye n’umunyamakuru wa CNN, icyo bagiranye umusibo ejo ku wa kabiri.
Muri iki kiganiro Nangaa yateye utwatsi abavuga ko u Rwanda rumuha inkunga, agaragaza ko izo ari imvugo za perezida Felix Tshisekedi n’abambari be ziba zigamije kubasebya.
Yagize ati: “Nta kintu dukura ku Rwanda. Ndetse nta ni cyo dukeneye yo. Ababivuga ni ukuduharabika ni yo ntego yabo.”
Umunyamakuru wa CNN yanamubajije kuri za raporo zibashinja kwica abasivili mu duce twegereye parike ya virunga muri Kivu y’Amajyaruguru, na byo avuga ko ari ibinyoma bihimbwa n’ababashaka kubaharabika.
Ati: “Sinemera ayo maraporo, ubundi ndanayamaganye kuko ni icengezamatwara rituruka i Kinshasa. Ababihimba barabyishuriwe.”
Tariki ya 20/08/2025, umuryango wa HRW wasohoye icyegeranyo gishinja uyu mutwe kwica abasivili barenga 140 mu duce twegereye parike ya virunga. Kandi uyu muryango ni nshuro nyinshi wagiye usohora ama-raporo nk’aya ashinja AFC/M23 kwica abantu.
Ariko izo zose, Nangaa yavuze ko ari ibinyoma bidafite aho bishingiye, bigamije gusiga icyaha AFC/M23.
Yanabajijwe kandi niba badafite kuva mu mijyi bafashe nk’uwa Goma n’uwa Bukavu, binyuze mu masezerano y’amahoro runaka. Na we asubiza ko byakorwa mu gihe ayo masezerano yaba akemura ibibazo abanyekongo bagiranye imyaka.
Ati: “Niba byakemura umuzi w’ikibazo nta na kimwe tutarekura. Ubundi intambara zikarangira.”
Umunyamakuru kandi yamubajije ku bijyanye n’amasezerano Leta Zunze ubumwe z’Amerika zagiranye na RDC n’u Rwanda ajyanye n’ubukungu no kubyaza amabuye y’agaciro umusaruro.
Ni naho Nangaa yakwennye Tshisekedi, avuga ko nta kirombe cy’amabuye y’agaciro agira, ahubwo ko ari umujura gusa.
Maze akomeza avuga ko Tshisekedi abeshya mugenzi we wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, agamije ku mushuka gusa, no kugira ngo iminsi ikomeze yigire imbere.
Sibyo gusa kuko kandi yanavuze ko ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi butemewe muri Congo, ngo kuko ntiyatowe.
Ati: “Ubutegetsi bwe ntibwemewe n’amategeko. Ntabwo ahagarariye RDC. Ibyo yashyiraho umukono byose, ibyo ntibitureba, kandi ntitubyemera.”
Ibi yabivuze nyuma y’aho umunyamakuru yari arangije ku mubaza iby’amasezerano yo kurangiza intambara Tshisekedi yasinyiye i Washington DC, na we avuga ko hari impamvu muzi z’amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC zikomeza kwirenganguzwa.
Iki kiganiro cyakozwe mu gihe uyu mutwe wa AFC/M23 ukomeje kwiyongera mu bushobozi, ahanini mu bya gisirikare. Kuko nyuma y’aho ufashe ibice byinshi byo mu Burasirazuba bw’iki gihugu, uheruka no kunguka abasirikare barenga ibihumbi 7.
Abo bakaba barimo n’abahoze ari abasirikare ba Leta n’abo mu ihuriro rya Wazalendo, ndetse n’abandi bakomeza ku wiyungaho babanye-kongo.