Abagirira ingendo muri Kenya basabwe kwirinda bimwe mu binyobwa byaho
Abakunze gukorera ingendo mu gihugu cya Kenya, basabwe kwirinda kunywa inzoga zaho kuko ngo harizashizwemo uburozi.
Bikubiye mu itangazo u Bwongereza bwashyize hanze, aho riburira abaturage babwo bakorera indendo muri Kenya kutanywa inzoga zaho, ngo hari izishyirwamo Metanol (uburozi).
Iri tangazo ry’u Bwongereza rigufi cyane, ahanini ribuza ba mukerarugendo n’abandi bagenzi batandukanye bagana muri Kenya, kwirinda kunywa inzoga zidapfundikiye nk’azakanyanga, ugwagwa, imimera, n’izindi, kuko hari ibyago by’uko zaba zirimo uburozi.
Bikaba bizwi ko Metanol unyoyeho gusa gake kayo, uba ufite ibyago byo guhuma cyangwa se ugapfa hagati y’amasaha 12 na 48.