• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, September 26, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Umutekano wa Perezida Trump Ukomeje Kurindwa Bikomeye Nyuma y’Urugomo Hafi ya White House

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
May 24, 2026
in World News
0
Umutekano wa Perezida Trump Ukomeje Kurindwa Bikomeye Nyuma y’Urugomo Hafi ya White House
64
SHARES
1.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umutekano wa Perezida Trump Ukomeje Kurindwa Bikomeye Nyuma y’Urugomo Hafi ya White House

Mu mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 23/05/2026, i Washington DC hongeye kuvugwa ikibazo gikomeye cy’umutekano nyuma y’uko abashinzwe kurinda Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, barashe bakica umuntu wari wegereye ahagenzurirwa umutekano hafi ya White House nyuma yo kurasa ku bapolisi b’Urwego rwa Secret Service.

READ ALSO

Canada n’u Burayi Mu Mushinga Mushya w’Imibanire, Trump Akangisha Ingamba Zikomeye ku Misoro

Perezida Theodore Roosevelt na Donald Trump: Abayobozi Babiri Bashatse Guhindura Amerika, Amateka Yabo Atandukaniye He?

Aya makuru yemejwe n’Urwego rwa Secret Service, rwavuze ko uwo muntu yegereye imwe muri “checkpoints” ziri hafi y’ibiro bya Perezida wa Amerika ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha y’i Washington, maze atangira kurasa ku bashinzwe umutekano.

Abakozi ba Secret Service bahise bamurasaho baramukomeretsa bikomeye, nyuma aza gupfira mu bitaro byo muri ako gace aho yari yajyanywe ari indembe.

Nk’uko byatangajwe n’abayobozi b’umutekano, muri uko kurasana hari n’umuturage wari hafi aho wakomerekejwe n’amasasu. Kugeza ubu ntiharamenyekana niba yarashwe n’uwo musore wabanje kurasa cyangwa niba yakomerekejwe n’amasasu y’igisubizo yatanzwe na Secret Service.

Secret Service yavuze ko nta mukozi wayo wakomeretse muri icyo gikorwa, ndetse ko na Perezida Donald Trump wari uri muri White House nta kibazo na kimwe yagize. Icyakora, yahise ahabwa amakuru arambuye ku byabaye ndetse anahungishirizwa ahantu hatekanye.

Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko umuntu wakomerekejwe muri icyo gitero ari mu bitaro arembye cyane.

CNN dukesha aya makuru yatangaje ko uwo warashwe yitwa Nasire Best, umusore w’imyaka 21 wari usanzwe uzwi n’inzego z’umutekano kubera ibikorwa yagiye agaragaramo biteye impungenge.

Amakuru atangwa n’abashinzwe iperereza avuga ko mu kwezi kwa gatandatu kwa 2025 uyu musore yafatiwe hafi ya White House nyuma yo gufunga inzira yinjirirwamo n’imodoka, avuga amagambo yateje impaka harimo no kwiyita “Imana”. Nyuma y’icyo gihe yajyanywe mu kigo cyita ku buzima bwo mu mutwe kugira ngo akorerwe isuzuma.

Mu kwezi kwakurikiyeho muri uwo mwaka wa 2025, yongeye gufatwa agerageza kwinjira mu gace karinzwe ka White House atabyemerewe. Urukiko rwahise rumutegeka kutazongera kwegera aho Perezida atuye cyangwa akorera.

Abashinzwe umutekano bavuga kandi ko mu iperereza bakoze basanze yarakoresheje imbuga nkoranyambaga atangaza amagambo akomeye, harimo no kwiyita “Osama Bin Laden nyakuri”, ndetse hari ubutumwa bugaragaza ko yashakaga kugirira nabi Donald Trump.

Nubwo yari asanzwe azwiho imyitwarire idasanzwe, inzego z’umutekano zivuga ko mbere y’iki gitero atari yarigeze agaragara afite intwaro cyangwa ngo akoreshe urugomo nk’uru.

Abanyamakuru ba CNN n’izindi nzego z’itangazamakuru bari hafi ya White House batangaje ko bumvise urusaku rw’amasasu menshi cyane, ibintu byahise bitera ubwoba bukomeye.

Abari mu gace ka White House bahise bategekwa kwihisha no kujyanwa mu cyumba cy’itangazamakuru cya White House kugira ngo bakingirwe umutekano.

Abakozi ba Secret Service bitwaje imbunda ziremereye bahise bakwira muri ako gace, mu gihe imihanda yose ikikije White House yahise ifungwa.

Icyo gikorwa cy’umutekano cyamaze hafi iminota 40 mbere y’uko ibintu bisubira mu buryo.

Iki gikorwa kibaye hashize igihe gito habaye ikindi gitero cyari cyabereye hafi ya White House mu muhango wa White House Correspondents’ Dinner, aho umugabo witwaje imbunda ya “shotgun” yagerageje kwinjira arasa.

Uwo mugabo witwa Cole Tomas Allen yatawe muri yombi nyuma yo gukurikiranwa n’abashinzwe umutekano, akaba aregwa gushaka kwivugana Donald Trump.

Ibi bikorwa bikomeje gutuma inzego z’umutekano za Amerika zongera ingamba zo kurinda Perezida Trump ndetse n’ibikorwaremezo bikomeye bya Leta, cyane cyane muri ibi bihe igihugu kiri mu bibazo bikomeye by’umutekano n’impaka za politiki zikomeje kwiyongera.

Urwego rwa FBI rwatangaje ko rwatangiye gufatanya na Secret Service mu iperereza rigamije kumenya neza icyateye icyo gitero n’icyari kigamijwe.

Tags: TrumpUmutekanoWhite House

Related Posts

Canada n’u Burayi Mu Mushinga Mushya w’Imibanire, Trump Akangisha Ingamba Zikomeye ku Misoro
World News

Canada n’u Burayi Mu Mushinga Mushya w’Imibanire, Trump Akangisha Ingamba Zikomeye ku Misoro

September 17, 2026
Perezida Theodore Roosevelt na Donald Trump: Abayobozi Babiri Bashatse Guhindura Amerika, Amateka Yabo Atandukaniye He?
World News

Perezida Theodore Roosevelt na Donald Trump: Abayobozi Babiri Bashatse Guhindura Amerika, Amateka Yabo Atandukaniye He?

September 16, 2026
Perezida Trump yatangaje igihe yizeye ko intambara ya Amerika na Iran izarangirira
World News

Perezida Trump yatangaje igihe yizeye ko intambara ya Amerika na Iran izarangirira

September 10, 2026
OpenAI ivuga ko AI yakemuye ikibazo cy’imibare cyari kimaze imyaka 90 kibera abahanga urujijo
World News

OpenAI ivuga ko AI yakemuye ikibazo cy’imibare cyari kimaze imyaka 90 kibera abahanga urujijo

September 10, 2026
Abanyamahanga bakora ubucuruzi buciriritse muri Kenya bajyanye Leta mu nkiko
World News

Abanyamahanga bakora ubucuruzi buciriritse muri Kenya bajyanye Leta mu nkiko

September 9, 2026
U Bwongereza na Israel mu ntambara ikomeye ya dipolomasi: Londoni yafashe ingamba kuri West Bank, Yeruzalemu isubiza ifunga Konsila y’u Bwongereza
World News

U Bwongereza na Israel mu ntambara ikomeye ya dipolomasi: Londoni yafashe ingamba kuri West Bank, Yeruzalemu isubiza ifunga Konsila y’u Bwongereza

September 9, 2026
Next Post
Guverinoma yahagaritse by’agateganyo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro i Mwenga na Shabunda

Guverinoma yahagaritse by’agateganyo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro i Mwenga na Shabunda

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
  • KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
  • I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?