Rugezi: Umusirikare wa MRDP-Twirwaneho Yavuze Amakuru Akomeye ku Bice Bigenzurwa n’Ingabo Bahanganye
Minembwe Capital News (MCN)
Amakuru Minembwe Capital News (MCN) ikesha amasoko yayo aravuga ko igice kinini cy’agace ka Rugezi, gaherereye mu majyepfo ya Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, gikomeje kugenzurwa n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho, urwanirira abaturage b’Abanyekongo bahohoterwa n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), buyobowe na Perezida Félix Tshisekedi.
Mu buhamya yahaye MCN, umusirikare wa MRDP-Twirwaneho yemeje ko uyu mutwe ugenzura hafi agace kose ka Rugezi. Yanagaragaje aho ingabo bahanganye zibarizwa n’inzira zishobora kunyuramo mu gihe zishaka kubagabaho ibitero.
Yagize ati: “Yego, Rugezi yose tuyirimo. Kwa Didas, mu nkengero za Rugezi, ni ho Wazalendo, FDLR, ingabo z’u Burundi n’iza FARDC banyura bashaka kudutera. Ibyo bavuga ko bahafashe ni ibinyoma. Nta basirikare bacu bari kwa Didas, kuko n’umwanzi wacu na we atahaguma burundu. Ahanyura ashaka kudutera, ariko iyo agaragaye muri ako gace, biba bivuze ko ashobora kuba arimo gutegura ibitero, kuko ari muri Zone neutre. Natwe iyo dushaka kumutera ahitwa i Gasiro, tunyura kwa Didas.
“Ibyo Wazalendo batangaje bavuga ko bahafashe na byo ni ibinyoma. Ese niba bahafashe, baharwaniye na nde? Umuntu afata agace yahanganiyemo n’umwanzi!”
Uyu musirikare yakomeje ahamya ko MRDP-Twirwaneho igikomeje kugenzura uduce dutandukanye two muri Rugezi, turimo ahitwa ku Wihene, mu Bandinzi, ku Bitaro n’ahandi.
Yongeyeho ko ingabo bahanganye zifite ibirindiro ahitwa i Gasiro, ariko ko ibice bya Rugezi nyirizina bikomeje kugenzurwa n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho.
Ubu buhamya bwatanzwe nyuma y’amakuru yarimo acicikana avuga ko ingabo zishyigikiye ubutegetsi bw’i Kinshasa zafashe uduce tumwe na tumwe two muri Rugezi.
Nk’uko uyu musirikare abisobanura, kuba ingabo bahanganye zigaragara mu duce twegereye Rugezi ntibivuze ko zaba zigaruriye agace ka Rugezi nyirizina. Yagaragaje ko hari itandukaniro hagati yo kunyura mu gace cyangwa kukagaragaramo by’agateganyo no kugenzura ako gace burundu.
Amakuru ku miterere y’umutekano muri Rugezi aracyakomeje gukurikiranwa, mu gihe impande zihanganye zikomeje guhangana mu bice bitandukanye byo mu misozi miremire y’i Mulenge.
Ibi bibaye mu gihe, ku munsi w’ejo hashize, MRDP-Twirwaneho yabashije kwigarurira Gipimo, nk’uko amakuru yagejejwe kuri MCN abihamya.
Minembwe Capital News (MCN)






