Kalev Mutond Yitabye Imana: Uwahoze Ayobora Iperereza rya RDC Yari Muntu Ki?
Minembwe Capital News (MCN)
Amakuru y’urupfu rwa Kalev Mutond, wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ubutasi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (ANR), yakwirakwiye ku mbuga zitandukanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 05/10/2026.
Amakuru yatangajwe n’itangazamakuru ritandukanye ryo muri RDC avuga ko urupfu rwe rwemejwe n’umuryango we. Mutond yari afite imyaka 69 y’amavuko, akaba yapfiriye mu bitaro i Paris mu Bufaransa, ahagana saa 6:00 za mu gitondo.
Kalev Mutond yari muntu ki?
Kalev Mutond yari umwe mu bantu bakomeye mu nzego z’umutekano n’ubutasi muri RDC mu gihe cy’ubutegetsi bw’uwahoze ari Perezida Joseph Kabila, ndetse yari azwi nk’umwe mu bantu bari hafi ye.
Yavutse ku itariki ya 03/03/1957. Mu 2011, yagizwe Umuyobozi Mukuru wa ANR, umwanya yamazemo kugeza mu 2019, ubwo ubutegetsi bwa Joseph Kabila bwasimburwaga n’ubwa Félix Tshisekedi.
Mu gihe yayoboraga ANR, ibikorwa by’urwo rwego byagiye binengwa kubera ibirego birimo ifatwa n’ifungwa bidakurikije amategeko, iyicarubozo n’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu. Ibihugu by’u Burayi ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byigeze kumufatira ibihano bifitanye isano n’ibyo birego.
Nyuma yo kuva ku buyobozi bwa ANR, Mutond yaje gukurikiranwa n’ubutabera bwa RDC ku birego birimo ifatwa n’ifungwa binyuranyije n’amategeko, iyicarubozo, ibikorwa bya kinyamaswa cyangwa bitesha agaciro umuntu, ndetse n’umugambi wo kwica.
Amakuru yo muri RDC avuga ko yari amaze hafi umwaka i Paris, aho yari ari kuvurwa, kandi ko ubuzima bwe bwari bwarushijeho kuzamba mu byumweru bibiri byabanjirije urupfu rwe.
Minembwe Capital News(MCN)






