• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, September 9, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Uwahoze ari perezida wa leta Zunze Ubumwe za Amerika, ngoyaba agiye kwinjira gereza mugifungo cyimyaka 500.

minebwenews by minebwenews
September 19, 2024
in World News
0
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Uwahoze ari perezida wa leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump ngoyaba agiye gukatirwa imyaka 500 yigifungo.

You might also like

IDF yagabye igitero karundura i Doha ahari intumwa za Hamas

IDF yateguje gukora ibitero karahabutaka kuri Gaza

Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y’ingabo avuga n’impamvu

Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 04/08/2023, saa 12:07Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Donald Trump, wahoze ayoboye Amerika, yatangarije abamushigikiye ko ubutegetsi avuga ko bwamunzwe na ruswa bushaka kumukatira igifungo cy’imyaka igera kuri 500, akaba avuga ko ibi ari politiki yihishe muriyi leta, asaba ko hakusanywa ubushobozi bwo kwifashisha mu gukomeza kugaragaza ko Abanyamerika batazigera bacika intege mu kurwanya leta yamunzwe na ruswa.

Ni ubutumwa yoherereje abamushyigikiye nyuma y’uko Umunyamategeko wihariye washinzwe gukurikirana ibyaha Trump ashinjwa ashyize hanze inyandiko zibigaragaza.

Ibyo byaha ni ibifitanye isano n’ibyabaye ku wa 06/01/2021 ubwo abigaragambyaga ku Nteko Ishinga Amategeko bagaragaza ko amatora ya Perezida atanyuze mu mucyo.

Trump yanditse agira ati: “Minisiteri y’Ubutabera ya perezida Joe Biden yamunzwe na ruswa yongeye gutanga ibirego bitubahirije amategeko. Ibyo birego bigaragaza ko nshobora guhabwa igifungo cy’imyaka 561 bitewe n’Aba-Démocrates bari kumpiga.”

Donald Trump ati: “Hari ubutumwa umuntu ashobora gutanga kugira ngo akujugunye muri gereza iyo myaka yose. Biteye ubwoba. Ubwoba ni uko iyo utoye umukandida ushobora kugushyira imbere, nawe uba uri mu bibazo aho ushobora kugirirwa nabi, gushyirwaho ibirego ndetse ukanafungwa n’ubu butegetsi bwa Washington.”

Amakuru avuga ko Trump yatanze ubwo butumwa ashaka kugaragaza ko abayoboke be bagomba gushyiramo imbaraga cyane no kwirengagiza ibyo bashobora guhura na byo mu gihe baba bamutoye mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba umwaka utaha.

Uyu mugabo Donald Trump, ufite imyaka 77 yamavuko muri ubwo butumwa yagaragaje ko uku kumuhiga bitarangirira ku kumwibasira no kumufungisha gusa ahubwo ngo bihungabanya ukwishyira ukizana kw’Abanyamerika bose, asaba abamushyigikiye gukomeza kumba hafi muri ibi bihe bitoroshye.

Umunyamategeko Smith yagaragaje ko Trump yinubiye ibyavuye mu matora azi neza ko ari amakosa ndetse akomeza kugira uruhare muri iyo myigaragamyo yibasiye Capitol, ibyagize uruhare mu gutuma abaturage batagirira icyizere igihugu by’umwihariko inzego zishinzwe amatora.

Uretse ibyo byaha, mu cyumweru gishize na bwo Smith yatanze ibirego by’uko Trump yagerageje gusibanganya ibimenyetso ku bijyane no kubika iwe inyandiko zikubiyemo amabanga akomeye ya Amerika kandi bitemewe.

Urukiko rwa New York kandi rwashinje uyu wahoze ari Perezida wa Amerika kwishyura umukinnyi wa filime, Stormy Daniels, kugira ngo atazavuga ibijyanye n’uko yamufashe ku ngufu.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika barimo Hakeem Jeffries na Chuck Schumer, baherutse gusohora itangazo rigaragaza ko ibyo birego Trump akurikiranyweho bikomeye cyane ndetse ko agomba kubiryoza ngo kuko nta Munyamerika uri hejuru y’amategeko kabone nubwo yaba ari perezida.

Trump kandi ashobora gukomeza gukurikiranwa kuko abanyamategeko baherutse gutangaza ko bari gukora iperereza ku buryo uyu musaza ashobobora kuba yaragize uruhare mu kwivanga mu byavuye mu matora muri Leta ya Georgia.

Inkuru dukesha CNN.

Tags: AmerikaCyimyaka 500Donald TrumpIgifungo
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

IDF yagabye igitero karundura i Doha ahari intumwa za Hamas

by Bahanda Bruce
September 9, 2025
0
IDF yagabye igitero karundura i Doha ahari intumwa za Hamas

IDF yagabye igitero karundura i Doha ahari intumwa za Hamas Ingabo za Israel zakoze igitero gikomeye cyumvikanyemo iturika ridasanzwe, aho zakigabye i Doha muri Qatar ahari intumwa z'umutwe...

Read moreDetails

IDF yateguje gukora ibitero karahabutaka kuri Gaza

by Bahanda Bruce
September 8, 2025
0
IDF yateguje gukora ibitero karahabutaka kuri Gaza

IDF yateguje gukora ibitero karahabutaka kuri Gaza Ingabo za Israel (IDF) zatangaje ko zifite umugambi wo kugaba ibitero bikomeye no gusenya umujyi wa Gaza ugenzurwa n'abarwanyi bo mu...

Read moreDetails

Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y’ingabo avuga n’impamvu

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y’ingabo avuga n’impamvu

Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y'ingabo avuga n'impamvu Perezida wa Leta Zunze ubumwe z'Amerika, Donald Trump yahinduye izina rya minisiteri y'ingabo ayita minisiteri y'intambara, avuga ko isi...

Read moreDetails

Icyemezo gikakaye n’icyo ubutabera bw’i Dubai bwafashe ku mwana w’umukobwa w’imyaka 23

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Icyemezo gikakaye n’icyo ubutabera bw’i Dubai bwafashe ku mwana w’umukobwa w’imyaka 23

Icyemezo gikakaye n'icyo ubutabera bw'i Dubai bwafashe ku mwana w'umukobwa w'imyaka 23 Umukobwo w'imyaka 23 y'amavuko witwa Mia O'Brien ukomoka mu ntara ya Liverpool mu Bwongereza urukiko rw'i...

Read moreDetails

U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango

U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango Mu karasisi gakomeye aho u Bushinwa bwamuritse intwaro zimwe zitari zizwi hamwe n'abasirikare ibihumbi batambuka badasobanya,...

Read moreDetails
Next Post

Perezida Bazouma, yasabye imiryango mpuza mahanga kumuha ubufasha akagaruka kubutegetsi.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?