Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Gen Laurent Nkunda, Bosco Ntaganda na Mwangachuchu, biswe ko ari Abanyarwanda.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
August 28, 2023
in Uncategorized
0
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ubutegetsi bwa Kinshasa bwise Gen Nkunda, Ntaganda na Mwangachuch Abanyarwanda.

You might also like

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Ubwo bari murukiko rukuru rwa gisirikare rwa Ndolo, homu mujyi wa Kinshasa, abari muri uru rukiko bise General Laurent, Bosco Ntaganda ufungiwe muri gereza mu Buholandi na Edouard Mwangachuchu usanzwe ari umudepite muri Repubulika ya Democrasi ya Congo kurubu akaba ashinjwa kuba akorana nabanzi b’igihugu ca RDC.

Uwabise Abanyarwanda ni umwunganizi w’Abanyekongo bavuga ko bagizweho ingaruka n’ibyaha bishinjwa Mwangachuchu, baregera indishyi. Uyu ni Me. Yodi Mpungu.

Uyu munyamategeko yavuze ko Mwangachuchu ukurikiranweho ibyaha birimo ubugambanyi ari umuterankunga w’umutwe witwaje intwaro wa M23 kandi ngo atanga umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda yifashishije ibirombe 36 bya Bisunzu.

Ati: “Mwangachuchu, umunyamuryango ukomeye wa RCD-Goma yahawe ku buntu ibirombe 36 bya Bisunzu, byifashishwa mu iterambere ry’u Rwanda kandi bigakomeza guhungabanya RDC. Abanyarwanda baremye RCD-Goma barimo Mwangachuchu wabaye Visi Perezida na Perezida wayo.”

Uyu munyamategeko yakomeje avuga ko CNDP yakomowe kuri RCD-Goma kandi ko iyi mitwe ya gisirikare yose yari igizwe n’Abanyarwanda.

Ati: “CNDP yari igizwe n’Abanyarwanda Nkundabatware, Bosco Ntaganda, uyu munsi ntibakiri Abanyekongo ahubwo ni Abanyarwanda. Abanyarwanda ba RCD-Goma baremye M23 hamwe na Mwangachuchu utera inkunga uyu mutwe w’iterabwoba utera RDC. Ibirombe bya Bisunzu yabihawe kugira ngo bifashe u Rwanda.”

Ariko umunyamategeko wa Mwangachuchu, Me Thomas Gamakolo, we yamaganye ibyavuzwe na Me Mpungu, ati: “Umukiriya wacu ntaho ahuriye n’u Rwanda, yewe na M23. Ntabwo twumva impamvu ubushinjacyaha bw’igihugu bushyira ibyo u Rwanda rukora ku mutwe we.”

Yakomeje agira ati: “Birababaje kuko tubifata nk’imyumvire mibi. Uru ni urubanza rw’urwango. Ntabwo umukiriya wacu ari Yesu Kirisitu w’Abatutsi. Ntabwo twamushyiraho ibyaha byose Abatutsi bakora.”

Ubushinjacyaha tariki ya 25/07/2023 bwasabiye Mwangachuchu igihano cy’urupfu, gisimbuzwa igifungo cya burundu. Me Mpungu we yongereyeho ko uyu mudepite yacibwa indishyi y’amadolari miliyari enye.

By Bruce Bahanda.

Tariki 28.08.2023.

Tags: Biswe AbanyarwandaLaurent Nkunda Bosco NtagandaMwangachuchu
Share24Tweet15Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

by Bruce Bahanda
May 29, 2025
1
Amakuru avugwa ku bitero FARDC iri gutegura kugaba i Mulenge.

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi. Hafashwe umukobwa wari ufite misiyo yo kwica abayobozi bo muri Twirwaneho mu misozi miremire y'i Mulenge muri Kivu...

Read moreDetails

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

by Bruce Bahanda
April 28, 2025
0
Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Iby'impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi. Urubuga rwa Whatsapp rwamamaye ku isi cyane, ahanini mu gufasha abantu kuganira, rugiye gushyiraho uburyo bwo kurinda...

Read moreDetails

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

by Bruce Bahanda
April 12, 2025
0
Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Banyamulenge living in Mbarara, Uganda, are honoring the hero of Mulenge, General Rukunda Michel, widely known as Makanika. In this regard, they are organizing a football match, and...

Read moreDetails

The Kinshasa Government has once again shown AFC/M23 severe Obstacles in Negotiations

by Bruce Bahanda
April 11, 2025
0

The government of the Democratic Republic of the Congo has requested the authorities in Doha, Qatar, to ask AFC/M23 to withdraw its fighters from all areas it has...

Read moreDetails

What you should know about what is being said in Kisangani.

by minebwenews
April 2, 2025
0
What you should know about what is being said in Kisangani.

The city of Kisangani in the province of Tshopo, which is the third largest in Congo after Kinshasa, the capital city of DRC Congo, and Lubumbashi in the...

Read moreDetails
Next Post

Mu Bibogobogo, abaturage bashimiye Twirwaneho yagaruye Inka zari zanyazwe na Mai Mai Bishambuke.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?